Print

Joseph Kabila yavuze ukuntu atiyumvisha impamvu hari abashaka ko yitandukanya na Felix Tshisekedi

Yanditwe na: Martin Munezero 2 November 2020 Yasuwe: 1508

Uyu mwuka ushyira igitutu kuri Joseph Kabila ufata nk’umuyobozi w’icyubahiro wa FCC kuko ari we wasinye amasezerano n’Umukuru w’Igihugu, Felix Tshisekedi uri mu ihuriro rya CACH, aho bamwe bamusaba gusesa aya masezerano cyangwa agafata izindi ngamba.

Mu ijambo yagejeje ku badepite n’abasenateri 338 muri Kingakati tariki ya 29 Ukwakira 2020, Joseph Kabila yasubije abifuza ko amasezerano ya FCC na CACH yaseswa, agira ati:

Abantu benshi baza kundeba, bakansaba kugira icyo nsubiza ku mbwirwaruhame ya Perezida wa Repubulika. Iyo mbabajije mu by’ukuri icyo Perezida wa Repubulika yavuze, barazimira.

Bibagirwa ko hagati ya Perezida natwe, hari amasezerano yasinyiwe imbere y’abatangabuhamya. Muri abo batangabuhamya harimo ibihugu bitatu.

Amasezerano hagati ya FCC na CACH yasinyiwe imbere y’Abakuru b’Ibihugu barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Abdel Fatah al-Sisi wa Misiri na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, tariki ya 6 Werurwe 2019.

Hari kandi n’abayobozi barimo abo mu gisirikare nka nyakwigendera Delphin Kahimbi, Gen. Celestin Mbala, Gen. John Numbi, Gen. Amisi Kumba (Tango Four) n’abandi.

Mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, harimo abanyamuryango ba FCC 342 mu gihe CACH ifitemo 50, abasigaye bakaba ari abo mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, LAMUKA. No muri Guverinoma kandi harimo ubwiganze bw’abanyamuryango ba FCC.