Print

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo 7 bagize uruhare mukuniga umumotari bakamwaka moto

Yanditwe na: Martin Munezero 2 November 2020 Yasuwe: 2145

Ukundimana Gilbert w’imyaka 33, Nsanzimana Francois w’imyaka 55 na Ntawukuriryayo Emmanuel w’imyaka 32 bakunze kwita Barthez nibo bateze igico uwitwa Habyarimana Isidori bamwambura moto. Nyuma yo kuyimwambura bagiye kuyibitsa uwitwa Habimana Jean Claude bakunze kwita Harera wari utuye mu Karere ka Bugesera. Aba bose ndetse n’abandi batatu harimo abayihishe, n’abayihinduriye pulake bose bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.

Ntawukuriryayo Emmanuel yiyemereye ko ariwe wagize igitekerezo cyo guhuza abo bafatanyije gutega Habyarimana Isidore(Motari) bakamwambura Moto ye bamutegeye mu Karere ka Kamonyi ariko bamukuye mu Mujyi wa Kigali ari naho yatwariraga abagenzi.

Ntawukuriryayo yagize ati “Numvise ngize inzara nshaka Ukundimana na Nsanzimana mbabwira ko tugomba gushaka uwo twambura Moto kuko nari namaze kuyibonera umukiriya (Habimana Jean Claude).”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kunoza umugambi, tariki ya 28 Ukwakira uwitwa Ukundimana yagiye Nyabugogo yigira umugenzi atega Habyarimana amubwira aho amugeza mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ari naho bayimwamburiye.

Ati “Hari saa Moya z’umugoroba Ukundimana yateze Habyarimana nk’umugenzi amubwira aho amugeza, nyamara niho njye na Nsanzimana twari twategeye. Baraje bahageze twahise tuva aho twari twihishe tujya mu muhanda turabahagarika noneho Ukundimana yari afite ikiriziko akinigisha uwo mumotari mu ijosi njyewe na Nsanzimana duhita twatsa moto turagenda, ariko twabanje kumukubita tumusiga ari intere.”

Uko Ntawukuriryayo abivuga ninako Ukundimana abyemeza ndetse na Habyarimana Isidori wambuwe moto arabivuga.

Habyarimana Isidori (umumotari wambuwe moto) avuga ko ubusanzwe atwara abagenze kuri Moto mu Mujyi wa Kigali ariko akaba akora ataha mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko tariki ya 28 Ukwakira yatezwe na Ukundimana abona ari umugenzi usanzwe ndetse yerekeza aho ataha ahita amutwara.

Yagize ati “Hari ku mugoroba nka saa Moya ntashye mbona aranteze nk’umugenzi ndahagarara ambwira ko ajya za Kamonyi kandi nanjye niho ntaha. Naramutwaye tugeze i Runda mbona abantu bavuye aho bari bihishe binjiye mu muhanda, uwo nari mpetse anyambika ikiziriko mu ijosi atangira kuniga nanjye ndataka cyane. Nagerageje kwirwanaho ariko bandusha ingufu kuko bari 3, babiri bahise burira Moto yanjye barayitwara nsigara ndwana na wa mugenzi (Ukundimana) ariko bose nari nababonye nabamenye.”

Habyarimana avuga ko ubwo yarimo gutaka arwana n’abo bantu, abaturage bahise batabara bafata Ukundimana ashyikirizwa polisi ikorera muri sitasiyo ya polisi ya Runda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abantu ko ntawe uzakora ibyaha ngo aburirwe irengero ari hano mu Rwanda. Yakanguriye abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda gushaka gutungwa n’ibyo bambuye abandi.

Ati “Mu minsi ishize twagaragaje abantu bagera kuri 14 bari bakurikiranweho kwiba kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peteroli. Aba twafashe nabo barakekwaho gutega igico umumotari bakamwambura moto ye, nta muntu uteze kuziba ngo acike Polisi y’u Rwanda ari hano mu gihugu, byose kandi ni kubufatanye bwiza n’abaturage.”

CP Kabera yaboneyeho gukangurira abaturage cyane cyane urubyiruko guhaguruka bagakora bakirinda ibyaha birimo n’ubujura kuko ababifatirwamo abenshi usanga ari abantu bakiri bato bafite imbaraga zo gukora.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).