Print

Ole Gunnar Solskjaer yatanze impamvu itangaje yatumye atsindwa na Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 November 2020 Yasuwe: 3572

Uyu mugabo waraye atsinzwe igitego 1-0 na Arsenal kuri iki cyumweru,yabwiye abanyamakuru ko gukinira kuri Old Trafford itarimo abafana byagoye ikipe ye ari nayo mpamvu yatsinzwe.

Ole Gunnar Solskjaer yemeye ko ikipe ye yari ku rwego rwo hasi ariko avuga ko byose byatewe nuko abakinnyi be batarabasha kumenyera gukinira kuri stade zitarimo abafana.

Yagize ati “Kuva mu gice cya mbere ntabwo twigeze dukanguka.Bari beza kuturusha.Uretse amahirwe make,byagaragaraga ko nabo batari gushobora kwinjiza igitego kitari penaliti.Dukwiye guhaguruka n’imbaraga nyinshi…Ntabwo twari mu mukino.

Uyu munsi twagendaga gake cyane,imipira twatangaga yose yifatirwaga n’abo duhanganye.Ibyo twakoze byose ntibyaduhiriye.

Imyitwarire yo hanze no mu rugo isigaye itandukanye bitewe nuko nta bafana bari ku bibuga.Ntabwo aribyo warebaho gusa ahubwo ureba no ku musaruro.Dukwiriye gushaka amanota.Tugiye gutegura cyane umukino wa Everton.”

Nyuma y’iminsi 7 ya shampiyona,Manchester United iri ku mwanya wa 15 n’amanota 7 aho kuri ubu iri kwitwara nabi ku kibuga cyayo Old Trafford cyane ko ifite inota rimwe gusa mu mikino 4 imaze kuhakinira.Yahatsindiwe na Crystal Palace, Tottenham na Arsenal.

Igitego cya Arsenal cyabonetse ku munota wa 69 gitsinzwe na Pierre-Emerick Aubameyang kuri penaliti nyuma y’ikosa Pogba yakoreye kuri Bellerin.

Arsenal yari imaze imyaka 14 idatsindira United kuri Ols Trafford muri Premier League ariko ako gahigo kabi yaraye igakuyeho biyifasha kurara ku mwanya wa 09 n’amanota 12.