Print

Nigeria: Itsinda ry’abasirikare riri gukubita no kwambura abaturage babaziza imyambarire bavuga ko idakwiye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 November 2020 Yasuwe: 2753

Amakuru yakusanyijwe yerekana abasirikare bifatanije n’icyo bise Operation Burst, bogosha umusatsi w’abasore benshi ku cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2020 ndetse n’iminsi yakurikiyeho, bityo bahonyora uburenganzira bwa muntu bwabo kandi ubona nta kibazo bibateye.

Nk’uko bamwe mu bahohotewe babitangaje, aba basirikare bavuze ko imisatsi nka afro, punk, dreadlock ari uburyo bwose bwo kwambara nabi, ku buryo umuntu wese ufite imisatsi nk’iyi yambuwe ubumuntu imbere y’abantu bareberaga gusa nk’imbwa zitagira amenyo.

Muri imwe mu mashusho azenguruka kuri interineti, umusirikare uzwi ku izina rya O. O. Adesina yasabye umugore kwicara ku muhanda wuzuye ivumbi, mu gihe yakoresheje umukandara we kugira ngo amuhondagure mu mugongo, ikibuno n’ibindi bice by’umubiri.

Muyindi videwo kandi, umusore yasabwe kwicara hasi ahantu handuye mu gihe abasirikare bamwogoshaga umusatsi bakoresheje imikasi itanasukuye.

Umwe mu bahohotewe wavuze ibyamubayeho yagize ati: “Uyu munsi, ku ya 1 Ugushyingo 2020, nagarutse mvuye mu Itorero, nahohotewe na Operation Burst mu nzira ntashye ndi kumwe n’abayoboke b’itorero.

Ati: “Gusa kubera inyogosho y’umusatsi wanjye kandi atari mbi, nasabwe kwicara hasi mu muhanda hanyuma umusirikare mukuru witwa OO Adesina afata Imikasi itari inasukuye (ndetse ntiyarinzwe neza nkurikije protocole ya COVID-19) maze ntangira kogosha umusatsi wanjye uko abishatse ”.

Undi muntu wahohotewe yagiye ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo ababwire ibyamubayeho. @PrimalHubLtd yanditse kuri Twitter agira ati:

“Mwaramutse Abanyanijeriya, bigaragara ko @HQNigerianArmy iri mu rujijo. Ndi hano kugira ngo mbasangize ibigeragezo byambayeho mu biganza by’ingabo za Nijeriya uyu munsi mu nzira mvuye mu rusengero ruherereye mu gace ka Bodija muri Ibadan aho nagombaga kunyura, Beere axis aho Operation Burst iyobowe na Gov @Seyimakinde ihagaze.

Ati: “Kimwe n’abandi bahisi, umwe muri bo yirutse inyuma yanjye, antegeka kugenda nerekeza ahantu abapolisi babiri bicaye… Nkigera ku gihagararo, nabwiye umwe mu bapolisi ko ntazi impamvu umupolisi wawe yansabye. kuza hano? Yansubije ngo ikaze muri salon mpuzamahanga yo kogosha ya Beere, nibwo ibintu byose byangaragariye kuko nabonye umwe mu bapolisi afashe umukasi kandi nari mfite imisatsi miremire.

Ati: “Yansabye kwicara hasi ndabikora, akomeza avuga ko Abanyanijeriya bashobora gukoreshwa gusa n’ukuboko kw’icyuma, ko dushobora kugereranywa n’inyamaswa. Urashobora kwiyumvisha ijambo nkiryo rivugwa n’umuntu wambaye iniforume.

Ati: “Kandi aho nasabwe kumwegereza umutwe wanjye kugirango gukata umusatsi wnjye bishoboke. Nabwiye umupolisi ko atari byiza muri iki gihe cy’icyorezo gukoresha ibyo ku bantu nkabo udafite inyandiko zerekeye ubuzima bwabo. Yahise ankubita urushyi numva ko ngomba kumvira itegeko rye kugirango nirinde ibyakurikiraho.

Ati: “Ubu ntangiye kwibaza niba umusatsi muremure usobanura umuntu nk’umugizi wa nabi, umugome cyangwa umujura. Mu byukuri aba bantu barabyumva nabi kandi ndatekereza ko hagomba kubaho isuzuma ryo mumutwe kuri buri ofisiye mbere yo kwinjizwa mu gisirikare ndetse no ku buryo buhoraho, haba buri mwaka cyangwa undi mwaka.

Ati: “Muri Nijeriya, sinzi niba hari ikintu cyitwa uburenganzira bw’abaturage. Nigute ushobora guhonyora uburenganzira bwanjye bw’ibanze, ukinjira mu buzima bwanjye bwite kandi ukantoteza kubera imisatsi miremire?… Ndetse bakaga amafaranga N500 ku bantu bose bafashe, kandi abatayatanze barakubiswe, ibyo nabyirinze rwose ndishyura.

Ati: “Ntekereza ko mubyukuri aribyo bibatera gukora iki gitero no guhonyora uburenganzira bwa muntu kuko birimo amafaranga. #Isoni kuri @HQNigerianArmy .”