Print

Meddy yashimiye umubyeyi wamubwiye ko ari mwiza asaba guhura nawe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 3 November 2020 Yasuwe: 4115

Uyu mubyeyi mu magambo ye yagize ati "Meddy uri mwiza,Meddy wanjye,Meddy nkunda kwirahira,Ndicura nkagusengera Meddy,nanjye ujye unsengera Nshuti yanjye ihebuje,Imana izi abayo,Meddy ndagukunda cyane peee...

Meddy akimara kubona aya mashusho y’uyu mubyeyi yahise atangaza amagambo akurikira: “THIS IS SO BEAUTIFUL 🤍 URU RUKUNDO N’UMUGISHA KURI JYE @murungisabin na @luckmannzeyimana muza mpuze n’uyu Mukecuru, Kandi namwe Imana ibagure mu kazi Kanyu. 🙏🏽”.

Uyu niwe mubyeyi wavuze ko Meddy ari mwiza ndetse ko ajya anamusengera

NGABO MEDARD yavutse tariki 7 Kanama 1989 azwi cyane ku Izina rya Meddy , ni Umuhanzi w’ Umunyarwanda akaba aririmba mu njyana ya RnB na Pop ni umuririmbyi , umwanditsi w’indirimbo.

Kuri ubu akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva muri Nyakanga tariki ya 4, 2010. Akigera muri iki gihugu yabaye muri Leta ya Chicago aho yakoreraga umuziki we munzu itunganya umuziki izwi nka Press one nyuma aza kuva Chicago yerekeza muri Leta ya Texas aho yagiye gukomereza amashuri ye ndetse na muzika.

Meddy yakomeje gukorera indirimbo nyinshi muri Amerika ni nyuma y’ aho mu Rwanda yari amaze kumenyakana cyane, indirimbo ze zaramamaye mu karere Kibiyaga Bigari, mu ndirimbo yatagiriyeho mu Rwanda twavugamo “ Amayobera”,”akaramata”, “Ese urambona”, “Ubuntu”, n’izindi.

Nk’ uko twabivuze haruguru Meddy yavutse tariki a 7 Kanama 1989 avukira I Bujumbura mu gihugu cy’ u Burundi Ise yitwaga Sindayihebura Alphonse naho Nyina umubyara ni Cyabukombe Alphonsine.

Ababyeyi be bari abakunzi b’umuziki, Ise yari umucuranzi wa gitari gusa Meddy ntamahwirwe yagize yo kumumenya bihagije cyagwa kumubona imbonankubone kuko Se yapfuye akiri muto cyane;yakuze akunda umuziki aho nyina yamwigishaga kuririmba indirimbo za Bob Marley cyane cyane indirimbo ye yitwa Redemption.

Nubwo yakuze akunda umuziki mu busore bwe, ntago yumvaga ko azaba umucuranzi ukomeye ariko yumvaga ko azaba umukinnyi w’iteramakofe ukomeye kandi yakundaga gukubita abo biganaga bato,Iyi nyota yagiraga yo kuba umukinnyi w’iteramakofe byatumye akora imyitozo yabyo hagati yi2000 na 2003 ariko nyina yakomezaga kubimubuza n’ ubwo byari bigoye kubireka.

Meddy yize mu ishuri ryicuke bita Ecole Independente I Burundi , igihe umuryango we wimukiraga mu Rwanda ya komereje ku ishuri ribanza rya St. Joseph nyuma aragije amashuri abanza yize imibare n’ubugenge mu ishuri ryisumbuye rya la colombiere.

Igihe yajyaga muri Amerika yakomereje amashuri ye muri Tarrant country College muri Texas yiga ibijyanye na siyanse.

Mbere ya 2008 , Meddy igihe yari mu mwaka wa gatatu mu ishuri ryisumbuye yari umwe mubari bagize itsinda ryaririmbaga bitaga “Justified”mu rusengero rwa Zion Temple I Kigali , aho yaririmbanaga n’abandi baririmbyi bazwi cyane mu Rwanda harimo The Ben, utunganya umuziki witwa Mucyo Nicolas ndetse na Mbabazi Isaac uzwi ku izina rya Lick Lick ni nawe wanamutunganyirizaga indirimbo igihe Yatagiraga umuziki we.

Kuva 2008 , mu myaka itatu byari ibihe bidasazwe kubuzima bwa Meddy ndetse no murugendo rwe rwa muzika kubera ko aricyo gihe cye yamenyekanye mu muziki ndetse aba umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda.

Muri 2008 indirimbo ye “Ungirira Ubuntu” ni bwo yasohotse nyuma asohora “Akaramata”,”Amayobera” ,”Ese urambona” , abifashijwemo na Lick Lick wazimutunganirizaga, izi ndirimbo za mugize icyamamare muri muzika mu Rwanda Nyuma yasohoye indirimbo zakunzwe cyane n’abatari bacye mu Rwanda harimo “Igipimo”, “Ubanza nkukunda”ndetse n’”Inkoramutima” .

Kugeza muri 2010 Meddy na The Ben bari abahanzi bakunzwe cyane kandi bari barigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda, ku itariki ya 4 Nyakanga 2010 , abo uko ari babiri bari mu bahanzi berekeje muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kuririmba munana bise Urugwiro conference , ni igitaramo cyari cyateguwe n’Abanyarwanda baba hanze ni bwo bafashe icyemezo cyo kwigumirayo.

Kuva icyo gihe byabaye inkuru ntibyashimisha abafana babo mu Rwanda, bamwe babashinjaga guhunga igihugu cyabo, ibyo byafatwaga nkicyaha gihanwa kuko ntacyemezo bari bafite cyo gutura muri Amerika.

Bakigera muri Amerika Meddy yagiye kuba muri Chicago aho yakomeje gukora umuziki akorana na press One inzu yatunganyaga umuziki aho yari irimo n’abandi bahanzi nka The Ben, umuraperi K8 Kavuyo ndetse n’uwabatunganyirizaga indirimbo Lick Lick ndetse n’uwabatunganirizaga amashusho y’indirimbo zabo uzwi nka Cedru. Bongeye kwigarurira imitima yabafana babo nyuma yo kongera gusohora indirimbo bari muri Amerika.

Kuruhande rwa Meddy yaririmbye indirimbo nyishi ari muri Amerika harimo “Oya Ma”, “Nasara”, “Holy Spirit”, na “Kigali”aho hagaragayemo abahinzi bose babarizwaga muri Press One aho bakomeje kwamamara mu Rwanda.

Kuva 2013 kugeza ubu Meddy yibera muri Texas muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yakomeje kuririmba indirimbo zitandukanye harimo “Ntawamusimbura “, “Burinde Bucya” Adi Top”, “Slowly”, izi ndirimbo za tumye akurwa cyane mu bihugu nka Tanzaniya, Uganda, na Kenya ndetse n’ibindi bihugu nk’u Burundi aho yari yaravukiye.

Muri 2015 Meddy yatagiye kumenyekanisha igitaramo cye yise “ Nijye Meddy” aho yaririmbye mu bihugu by’iburayi bitandukanye.

Yakoze ibitaramo byinshi kandi bitandukanye muri Amerika akomereza muri Canada asoreza muri Afurika aho yaririmbye muri Kenya, Tanzaniya no mu Rwanda ashimisha abafana be muri 2017.

Tariki ya 2 Nzeri 2017 Meddy ya koze igitaramo cy’amateka mu Rwanda aho cyitabiriwe n’abafana benshi cyane mu mugi wa Nyamata, hakurikiyeho ibindi bitaramo Meddy yakoreye mu Rwanda byari byateguwe na Airtel Rwanda.

Nyuma muri 2017 Meddy yakomeje kwitabira ibitaramo bitandukanye haba mu Rwanda ndetse no mu karere, muri byo twavuga icyo yakoreye mu Rwanda bise “Kwita izina” cyabaye mu Gushyingo 2019, ndetse na Wasafi Festival yitabiriye muri Tanzaniya aho iyo Festival(iserukiramuco)yari yateguwe n’inzu itunganya umuziki yo muri Tanzaniya bita Wasafi Record y’umuhanzi uzwi cyane muri Tanzaniya witwa Diamond Platnumz.

Meddy ubu akaba afite umukobwa bakundana ufite inkomoko yo mugihugu cya Ethiopia,bakaba baramenyaniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,ndetse uyu muhanzi akaba yaramuzanye mu Rwanda kumwereka umuryango we bikaba byaragaragaye ko nabo bamushimye.


Comments

Kamanzi 3 November 2020

Nanjye ndemeranya nawe uyu ni umugisha pe!