Print

USA: Abacuruzi barimo kurinda amaduka yabo batinya imyigaragambyo ishobora kuvuka nyuma y’amatora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2020 Yasuwe: 1617

Abafite amaduka mu mijyi itandukanye y’Amerika barimo gushyira imbaho inyuma y’amadirishya bitegura ko hashobora kuba imidugararo nyuma y’amatora.

Bibaye hashize amezi macye ibikorwa by’ubucuruzi byinshi bisahuwe mu myigaragambyo yabayemo urugomo yakurikiye iyicwa ry’Umunyamerika w’umwirabura George Floyd wapfiriye mu maboko ya polisi mu kwezi kwa gatanu.

Impungenge ko ibiva muri aya matora yo kuri uyu wa kabiri bishobora kutavugwaho rumwe zanagize ingaruka ku masoko y’imari n’imigabane.

Ariko, ibipimo by’ingenzi ku masoko y’imari n’imigabane y’Amerika byasoje umunsi wo ku wa mbere biri hejuru, bihindura ingendo y’igabanuka rikomeye ryabayeho mu cyumweru gishize.

Amakusanyabitekerezo yo mu gihugu agaragaza ko Joe Biden ari imbere mu kugira amahirwe menshi yo gutorwa ugereranyije na mukeba we Perezida Donald Trump.

Ariko uko kuba imbere kwa Bwana Biden kugabanukaho muri leta nkeya zishobora kugena ibiva muri aya matora. Imanza ku majwi azabarurwa zamaze gutangira muri za leta nyinshi.

Mu mwaka wa 2000, kongera kubara ibyavuye mu matora muri leta ya Florida byateje urujijo ku biva mu matora y’Amerika, amasoko y’imari n’imigabane agabanukaho hafi 5%, nkuko bivugwa na Brian Gardner ukuriye igenamigambi i Washington muri banki ya Stifel.

Bwana Gardner araraguza umutwe ko Biden ashobora gutsinda aya matora ariko akaburira ko ibibazo bishobora kuvuka nyuma y’amatora n’ibikorwa by’urugomo, bishobora gutuma amasoko y’imari n’imigabane ahungabana cyane kurushaho kuri iyi nshuro.

Mu cyumweru gishize, iguriro rizwi nka Walmart ryatangaje ko ribaye rihagaritse gucuruza imbunda n’amasasu mu mashami yaryo abarirwa mu bihumbi muri Amerika, rivuga ko rifite impungenge ko habaho "imidugararo mu baturage".

Ariko nyuma y’umunsi umwe ryisubiraho kuri icyo cyemezo.

Mu minsi ya vuba ishize, ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga bya Australia byatanze amakuru mashya ajyanye n’ingendo, biburira abaturage ba Australia kwirinda kwerekeza muri Amerika kuko bishoboka ko haba urugomo.

Ibyo biro bya Australia byagize biti: "Mufate ingamba zo kwirinda muri iki gihe cy’amatora. Mwirinde kujya mu turere tuberamo imyigaragambyo".

Abanyamerika barenga miliyoni 96 bamaze gutora mbere y’iyi tariki nyirizina y’amatora. Biraca amarenga ko aya matora ashobora kuba aya mbere yitabiriwe cyane mu myaka 100 ishize.

BBC