Print

Mutangana Jean Bosco wahoze ari umushinjacyaha mukuru wa Leta yarekuwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2020 Yasuwe: 2550

Ku wa 26 Ukwakira nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Mutangana wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda,akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko uyu mugabo ubu yarekuwe akava muri kasho ya Polisi kuri Station ya Remera aho yari afungiwe.

Ntibizwi neza niba agikomeje gukurikiranwa ku byo yashinjwaga cyangwa se niba ikirego cyarahagaritswe.

Ubuvugizi bwa RIB bwatangaje ko Mutangana Jean Bosco yafunzwe kubera ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano yari akurikiranyweho.

Tariki ya 28 Ugushyingo 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, yakuyeho uwari Umushinjacyaha Mukuru Mutangana Jean Bosco wasimbujwe Havugiyaremye Aimable.Mutangana yari Umushinjacyaha Mukuru kuva kuwa 9 Ukuboza 2016.

Mutangana Jean Bosco yashyizwe mu majwi ku kuba yaragize uruhare mu kuzambya urubanza abayobozi bakuru ba ADEPR baregwagamo, nk’uko dosiye yakozwe n’abanyamategeko ba ADEPR yabigaragazaga icyo gihe.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Mutangana yari yinjiye mu Rugaga rw’Abavoka ndetse anatangiza cabinet y’abunganizi mu mategeko yise “Mutangana & Partners”.

Mutangana amaze imyaka irenga 20 akora mu bijyanye n’amategeko mu Rwanda kuko yabaye Umushinjacyaha Mukuru, umwanya yamazeho imyaka ine uhereye mu 2016 kuko yasimbujwe mu Ugushyingo 2019.

Yabaye kandi Perezida w’Ihuriro ry’Abashinjacyaha bo muri Afurika y’Uburasirazuba hagati ya 2016 na 2018.

Mbere yaho, yabaye Umushinjacyaha wa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Umutara no mu Mujyi wa Kigali. Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Criminal Law and Criminology yavanye muri Kaminuza ya Groningen yo mu Buholandi hagati y’umwaka wa 2010 na 2011.

Hagati ya 2015 na 2019 yakomeje amasomo ye muri Kaminuza ya Tilburg mu Buholandi ashaka impamyabushobozi y’ikirenga mu mategeko.

Yigeze no kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, anahabwa kuyobora agashami ko gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu mahanga.

Muri 2004 nibwo Mutangana yagizwe Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, aho yagiye ahagararira Ubushinjacyaha mu manza zitandukanye yaba mu Rukiko Rukuru ndetse no mu Rukiko rw’Ikirenga.