Print

Bobi Wine yasohowe mu modoka ye nabi ajya gufungwa ubwo yari amaze gutanga kandidatire ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2020 Yasuwe: 3233

Umuvugizi w’ishyaka rya Bobi wine rya NUP,Joel Senyonyi, yavuze ko uyu muyobozi we yakorewe ibya mfura mbi nyuma yo gutanga kandidatire ye yo guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha.

Yagize ati “Bakoresheje inyundo bamena amadirisha y’imodoka ye,bahita bamukurubana bamukuramo.Bamuziritse ku modoka zabo barangije baragenda.”

TV ya NBS yari aho byabereye yavuze ko Bobi Wine yashyizwe muri Van ya Polisi arajyanwa azira imyigaragambyo y’abamushyigikiye bashyamiranye na polisi.

Bobi Wine w’imyaka 38 ari guhangana na Perezida Museveni umaze imyaka 34 ku butegetsi n’ukuvuga ko yatangiye kuyobora Uganda Wine amaze imyaka 4 avutse.Amatora ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha.

Umuziki wa Bobi Wine ndetse no kuba akiri muto biri mu biri gutuma benshi mu banya Uganda bifuza ko yatorwa gusa ntabwo byamworohera kubera ubunararibonye muri Politiki bwa Museveni.

Mu minsi ishize nibwo Bobi Wine yatangaje ko inzego z’umutekano zo muri Uganda zamwemereye kwiyamamariza kuyobora Uganda, ariyo mpamvu yajyanye kandidatire ye nyuma y’umunsi umwe Museveni bahatanye ayijyanye.

Bobi Wine ashyigikiwe na benshi kubera ko muri miliyoni 42 z’abaturage batuye Uganda abagera kuri 75 % bari munsi y’imyaka 30 kandi bakunda imyidagaduro.