Print

Amagambo akomeye Quique Setien yabwiye Leo Messi bari gushwana yaciye ibintu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 November 2020 Yasuwe: 5587

Ibinyamakuru bitandukanye I Burayi byatangaje ko aba bagabo bombi batandukanye ariko batumvikana kuko ngo bigeze guterana amagambo bikomeye.

Nyuma yo kunganya na Celta Vigo ibitego 2-2 muri shampiyona ishize,aba bagabo bombi bateranye amagambo bigera ubwo Setien abwira Messi ko azi aho umuryango uva mu ikipe uri abishatse yagenda.

Lionel Messi ngo yatangiye kwinubira imitoreze ya Quique Setien hakiri kare ndetse ngo yangaga kumvira amabwiriza yamuhaga mu mukino.

Kunganya na Celta Vigo byahaye Real Madrid amahirwe yo kuyobora La Liga mu mwaka w’imikino ushize bituma aba bagabo bombi bitana ba mwana nyuma y’umukino.

Ikinyamakuru Mundo Deportivo cyatangaje ko Messi yabwiye Setien nyuma y’uyu mukino ko akwiriye kubaha abakinnyi be kuko ngo batwaye ibikombe byinshi kumurusha.

Uyu mutoza yahise amusubiza ati “Niba udakunda ibyo mvuga,uzi aho umuryango usohoka uri.”Messi ngo yahise amuseka.

Nyuma yo gusezererwa na Bayern Munich muri Champions League batsinzwe ibitego 8-2,Messi yararakaye cyane niko guhita asaba FC Barcelona ko yamurekura ku buntu akigendera gusa Perezida Bartomeu yarabyanze.

Messi abonye ko nta kipe yamugura miliyoni 700 z’amayero FC Barcelona yasabaga,yahisemo kuguma mu ikipe ndetse avuga ko atabona imbaraga zo kuyijyana mu nkiko kuko ayikunda.

Umutoza Setien wamaze amezi 6 atoza FC Barcelona akayivamo yirukanwe mu buryo butamushimishije,yatangaje ko gutoza Messi bigoye kubera ko ibigwi yakoze muri iyi kipe bituma nta mutoza n’umwe ubasha kumutegeka uburyo bw’imikinire.

Aganira na El Pais, Setien yagize ati “Ndatekereza ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose babayeho.Hari abandi bakinnyi beza babayeho ariko guhozaho kuriya muhungu mu myaka yose amaze akina umupira birihariye.

Leo biragoye kumutoza.Ndi nde ku buryo namuhindura.Benshi bamwemeye uko ari,nta wigeze agerageza kumuhindura.Hari ikindi gice cy’umukinnyi cyihishe umukinnyi aba afite utashobora guhindura.

Gikomeye cyane.Ni ikintu abakinnyi benshi bahuriyeho wanasanga muri filimi mbarankuru ya Michael Jordan (“The Last Dance”).Ubona ibintu utari witeze.Aba atuje ariko atuma ubona ibintu nkuko abishaka.Ntabwo avuga cyane.”

Umutoza Quique Setien w’imyaka 62 yirukanwe muri FC Barcelona muri Kanama uyu mwaka nyuma yo gusezererwa nabi muri UEFA Champions League anyagiwe na Bayern Munich ibitego 8-2.Yatoje imikino 25 gusa.