Print

Umusekirite yakanze udusabo tw’intanga twa mugenzi we hafi kutwangiza amuziza ko yanze kumugurira inzoga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2020 Yasuwe: 2848

Amakuru avuga ko uyu Kiprotich yarakajwe nuko uyu mugenzi we atamuguriye inzoga nyinshi niko kumukurikira agiye kwihagarika,niko kumukanda utu dusabo twintanga [Amabya] hafi no kutumena.

Kiprotich yatawe muri yombi nyuma yo guhohotera uyu mugenzi we kuwa 26 Nzeri uyu mwaka ubwo bari mu gace kitwa Jua Kali ko mu mujyi wa Nairobi.

Polisi yatangaje ko aba bagabo bombi barimo gusangirira mu kabari ariko uyu Chirchir abwira mugenzi we ko amafaranga yamushiranye ko nta yindi nzoga agura.

Kiprotich ngo yarakariye uyu mugenzi we ko yamutumiye ngo basangire inzoga ariko akaba atanyoye ngo ahage kuko yari amaze kunywa amacupa 3 gusa, bituma amukanda amabya.

Polisi yagize iti “Ubwo Chirchir yari asohotse hanze agiye kwihagarika,Kiprotich yagize ngo aratashye niko kumukurikira ahita amufata amabya arayakanda cyane amusaba kugura inzoga nyinshi.”

Polisi yakomeje ivuga ko Chirchir yagerageje kwigobotora uyu mugenzi we wari umumereye nabi biba iby’ubusa niko guhita atabaza abahisi n’abagenzi.

Abaturage barahuruye bahita bafata Kiprotich bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano gusa uyu mugabo agejejwe imbere y’urukiko rwa Makadara yahakanye byose yashinjwaga.

Yavuze ko yari yasinze atibuka ibyabaye uwo munsi.Yarekuwe atanze ibihumbi 20 by’amashilingi ya Kenya.