Print

Tiwa Savage yagerageje kwiyahura inshuro 2 zose

Yanditwe na: Martin Munezero 4 November 2020 Yasuwe: 2227

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, Tiwa Savage mu kiganiro Black Box yagiranye n’umunyamakuru, Ebuka Obi-Uchendu, yavuze ko uku kugerageza kwiyahura byabaye igihe yigaga i Londres mu Bwongereza.

Uyu muhanzikazi wamamaye cyane mu ndirimbo ‘Koroba’ yavuze ko hafi y’ibihe byose yagerageje kwiyambura ubuzima bwe kubera gutotezwa yahuraga nk’umwana w’umwirabura i Londres.

Yavuze ko imvugo ye ikomeye yo muri Nigeria itishimwaga igasebywa na bagenzi be bigana bityo bikaba byarabate ngombwa ko yakeneraga abapolisi bo kumuherekeza. Ati:

“Nimukiye i Londres hamwe na mama mfite imyaka 10. Narashinyaguriwe cyane. Bakundaga kunyita ‘umukobwa w’umunyafurika’, ‘Foo foo’, ‘Ibiryo byawe biranuka’ n’ibindi. Byari biteye ubwoba. Byari bibi ku buryo nagerageje kwiyahura inshuro ebyiri. Narihebye rwose.”

Mu by’ukuri naraotejwe cyane ku buryo byageze aho banyubikaga umutwe mu musarani mu gihe cyo kuruhuka. Nageze aho kugira abapolisi bamperekeza rimwe na rimwe kuko nyuma yishuri bagombaga kunyihutisha kujya muri bisi. Ati:

“Byari agatsiko k’abakobwa, byari bibi rwose. Nashakaga guhindura uruhu rwanjye kugirango byibuze norohe kandi nkuze umusatsi. Gutotezwa byakomeje imyaka itatu cyangwa ine. ”