Print

Burundi: Imirambo ikomeje kugaragara mu nkengero z’umugezi wa Rusizi

Yanditwe na: Martin Munezero 4 November 2020 Yasuwe: 2176

Iyi mirambo uko ari ibiri, umwe w’umugabo n’undi w’umugore, yabonwe n’abantu bitambukiraga ku muhanda wa 6 munsi y’agasozi ka Kagazi, zone ya Cibitoke, muri Komini Rugombo, ho mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi.

Nubwo hatamenyekanye ba nyiri iyo mirambo, mu gihe ubuyobozi bwahise bumenyeshwa aya makuru, bivugwa ko bwahise butegeka ko ishyingurwa igitaraganya nta perereza rikozwe.

Biravugwa ko Umuyobozi wa Komini Rugombo wahise amenyeshwa aya makuru yohereje umuyobozi wa zone Cibitoke ndetse na OPJ (officier de police judiciaire) kureba uko bimeze.

Mu kuhagera, uyu muyobozi witwa Antoine Mbonimpa, yahise ategeka ko iyo mirambo ishyingurwa. Yasobanuye ko biri mu rwego rwo “kurinda abaturage indwara bashobora kwandura”.

Abatangabuhamya bavuga ko iyi mirambo yasanzwe mu kidendezi cy’amaraso kandi yari itarangirika, byumvikana ko nta gihe kinini cyari gishize aba bishwe. Umwe mu bavuganye n’urubuga, SOS Médias Burundi, dukesha iyi nkuru, yagize ati:

Yari itarangirika. Yarerembaga mu maraso. Mu kubareba, abishwe bari bishwe vuba. Ntabwo twabashije kubamenya.

Abaturage ariko ku ruhande rwabo baravuga ko bafite ubwoba bw’imirambo ikomeje kugaragara mu mugezi wa Rusizi, aho bemeza ko iteka uko iyo mirambo igaragaye ihita ishyingurwa igitaraganya nta perereza rikozwe.

Muri uku kwezi kwa cumi gushize, abaturage ba Komini Rugombo na Buganda bavuga ko bamaze kubara imirambo igera muri 16 babonye ku nkengero z’Umugezi wa Rusizi kandi igashyingurwa igitaraganya.

Guverineri w’Intara ya Cibitoke we aherutse gutangaza ko abo bantu baba bishwe atari abo mu ntara ye ariko ntiyagira byinshi abitangazaho.

Hagati aho, abaharanira uburenganzira bwa muntu barasaba ko hakorwa iperereza ryigenga hakamenyekana ukuri kuri ubwo bwicanyi.

Ibi biributsa imirambo yigeze kujya igaragara mu Kiyaga cya Rweru nyuma y’imvururu zadutse mu Burundi zivuye kuri manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza, ndetse u Burundi bukaba bwaragiye bugerageza gutwerera iyo mirambo u Rwanda mu gihe nyamara yabaga yagaragaye ku ruhande rw’u Burundi.