Print

Diego Maradona wakoze amateka muri ruhago yabazwe ipfundo ry’amaraso ryari mu bwonko bwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2020 Yasuwe: 670

Maradona wegukanye igikombe cy’isi cyo mu 1986, ku wa mbere yajyanywe mu bitaro bya Buenos Aires mu gihugu cye cya Argentine, afite ikibazo cyo kubura amaraso ahagije n’amazi mu mubiri.

Leopoldo Luque, umuganga we bwite ari nawe wamubaze, yavuze ko Maradona yabazwe mu bwonko kandi bikagenda neza.

Araguma mu bitaro akurikiranwa nkuko Dr Luque abivuga, yongeraho ko ibintu byose "bimeze neza".

Maradona yaraye abazwe mu ijoro ryacyeye n’uyu muganga usanzwe ari inzobere mu kubaga imitsi. Mu gikorwa cyamaze iminota hafi 80.

Maradona ubu ni umutoza w’ikipe ya Gimnasia y Esgrima mu cyiciro cya mbere muri Argentine.

Ku wa gatanu yitabiriye umukino iyi kipe yakinnye n’iya Patronato mu kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 60.

Abafana b’ikipe ya Gimnasia y Esgrima kuva ejo bari bateraniye hanze y’ibitaro yarimo avurirwamo bitwaje ubutumwa bwo kumushyigikira.

Mu gihe yari amaze kubagwa bakabwirwa ko byagenze neza, abo bafana bahise batangira kuririmba izina rye nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

Ikipe yahoze akinira ya Napoli akayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Serie A mu Butaliyani, yatangaje ubutumwa bwo kumwufuriza neza.

BBC