Print

Lt. Gen Muhoozi umuhungu wa Museveni yabwiye abatekereza ko bakoresha igisirikare barwanya Papa we ko barota

Yanditwe na: Martin Munezero 4 November 2020 Yasuwe: 3285

Ibi Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba akaba yabivuze mu gihe amashyaka akomeje kwemeza abakandida bazayahagararira mu matora, mu mazina azwi aziyamamariza kuyobora Uganda hakaba harimo abahoze ari abasirikare nka Rtd Gen. Henry Tumukunde, Rtd Gen Mugisha Muntu cyo kimwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uhabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora Uganda muri manda ya Gatandatu yikurikiranya.

Harimo kandi na Depite Robert Ssentamu Kyagulangi uzwi nka Bobi Wine na we wamaze kwemezwa nk’umukandida ugomba guhagararira ishyaka NUP mu matora, ndetse akaba anaza ku mwanya wa mbere mu bahabwa amahirwe yo kuba batsinda Museveni.

Perezida Museveni ushaka kuyobora Uganda ku ncuro ya Gatandatu, ni Perezida w’iki gihugu kuva mu 1986; bigasobanura ko amaze imyaka 34 akiyobora.

Ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bamaze imyaka myinshi ku butegetsi, ku buryo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe batekereza ko igihe gishobora kuzagera agahirikwa ku butegetsi n’abasirikare be, nk’uko byagendekeye abarimo Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe, Omar Al-Bashir wahoze ayobora Sudani, Ibrahim Boubakar Keita wahoze ayobora Mali, n’abandi.

Ku bwa Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yanditse avuga ko abibwira ko igisirikare gishobora kumuhemukira nta kindi usibye kurota ku manywa, ati:

Nta musirikare muri UPDF udafata Muzehe Museveni nka se, abenshi bamufata nka sogokuru. Abibwira ko bakoresha igisirikare mu kurwanya igihugu bararota ku manywa.

Amagambo ya Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba asa n’ashimangira ibyavuzwe by’uko igisirikare cya Uganda kidashobora kwemera undi muperezida utari Museveni.

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter biganjemo abafana ba Bobi Wine, bahaye urw’amenyo Gen Muhoozi, bamwibutsa ko n’abahungu ba Col Muammar Gaddafi batekerezaga nka we.

Ariko hari abandi banya-Uganda basanga Museveni yarateje igihugu imbere mu nzego zose z’ubuzima bwacyo, bagashimangira ko nta wundi babona wamusimbura.