Print

Koeman yasubije Quique Setien uherutse gutangaza ko Messi agoye kumutoza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2020 Yasuwe: 1977

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku mukino wa Champions League afitanye na Dynamo Kiev kuri uyu wa Gatatu,Ronald Koeman yavuze ko umubano we na Messi ari mwiza cyane ndetse nta gasuzuguro aramubonaho mu gihe gito bamaze bakorana.

Yagize ati “Sinemeranya na Setien gusa nubaha ibitekerezo bye n’ibyo yanyuzemo.
Messi n’umukinnyi mwiza,n’uwa mbere ku isi.Mbona ibyo yifuza kugeraho,ntabwo ari umukinnyi ugoye gutoza.

Buri mutoza aba yihariye ariko kuri njye ni kapiteni w’ikipe,buri cyumweru turavugana ku biri mu rwambariro no mu kibuga.Dufitanye umubano mwiza."

Messi w’imyaka 33 aherutse guca ibintu ku isi nyuma y’umwaka w’imikino ushize asaba FC Barcelona kumurekura ku buntu akigendera.

Uyu mugabo yavuze ko yumvikanye n’ikipe ko azagendera Ubuntu nabishaka ariko uwari Perezida wa FC Barcelona yamubwiye ko yatinze kubisaba kuko ngo yabikoze nyuma ya Kamena uyu mwaka.

Umutoza Setien wamaze amezi 6 atoza FC Barcelona akayivamo yirukanwe muri Kanama uyu mwaka,yatangaje ko gutoza Messi bigoye kubera ko ibigwi yakoze muri iyi kipe bituma nta mutoza n’umwe ubasha kumutegeka uburyo bw’imikinire.

Aganira na El Pais, Setien yagize ati “Ndatekereza ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose babayeho.Hari abandi bakinnyi beza babayeho ariko guhozaho kuriya muhungu mu myaka yose amaze akina umupira birihariye.

Leo biragoye kumutoza.Ndi nde ku buryo namuhindura.Benshi bamwemeye uko ari,nta wigeze agerageza kumuhindura.Hari ikindi gice cy’umukinnyi cyihishe umukinnyi aba afite utashobora guhindura.

Gikomeye cyane.Ni ikintu abakinnyi benshi bahuriyeho wanasanga muri filimi mbarankuru ya Michael Jordan (“The Last Dance”).Ubona ibintu utari witeze.Aba atuje ariko atuma ubona ibintu nkuko abishaka.Ntabwo avuga cyane.”

Umutoza Quique Setien w’imyaka 62 yirukanwe muri FC Barcelona nyuma yo gusezererwa nabi muri UEFA Champions League anyagiwe na Bayern Munich ibitego 8-2.Yatoje imikino 25 gusa.