Print

Nyarugenge: Abaturage batejwe impungenge n’abakobwa b’ingufu bakingirwa ikibaba n’inzego z’irondo

Yanditwe na: Martin Munezero 5 November 2020 Yasuwe: 8757

Eric Siborurema ni umuturage utuye mu mudugudu w’Agatare, Akagali ka Nyabugogo, abanyamakuru ba Flash bamusanze mu rugo iwe aryamye kubera inkoni. Imbaraga ni nke cyane, ntabasha guhagaraga akoresha ikibando.

Uyu mugabo avuga ko mu ijoro ryo kuwa kane w’icyumweru gishize yaguye mu gaco k’amabandi, aramukubita amugira intere ndetse amwambura n’amafaranga yari afite. Siborurema ati:

Barantangiriye bankubita ibyuma by’amatibe, mu gukanguka nkanguka mbona uwahoze ari umuyobozi w’umudugudu ahita ankubita urushyi, mweretse ahantu nari nakomeretse hano mu mutwe ahita agira ubwoba n’amaraso ukuntu yari menshi, hari ibyuma banjombaguye mu nsi y’ibirenge n’aha ku kaguru. Ubu ni ukuvuga ngo maze hano mu rugo icyumweru cyose.

Abaturage muri uyu mudugudu bagararaza ko ikibazo cy’amabandi muri aka gace kimaze gufata indi ntera.

Kuva icyorezo cya Covid-19 gitangiye nibwo aya mabandi yarushijeho gukaza umurego. Mu masaha y’umugoroba no mu rukerera yigabiza abaturage baturutse mu mujyi wa Kigali akabambura, akabakubita, akanafata abagore ku ngufu.

Muri aya mabandi ngo harimo n’abakobwa b’ingufu bishora ku bagabo, abasore nabo bakishora ku bagore. Ikibabaje ngo ni uko aya mabandi akora mu izina ry’abanyerondo, abaturage batabaza, abanyerondo agacikisha aya mabandi.

Umwe yagize ati “Abanyerondo nibo babashyigikira kugira ngo batangire abantu kuko bakwiba abanyerondo bahari, bamara kukwambura bagacikisha bya bisambo ubundi abanyerondo bakaza nk’abatabaye.”

Undi ati “Nagiye kumva numva bavuze ko uyu ng’uyu bamuvunaguye, noneho n’uriya mu mama nawe barahamufatiye baramwambura, numvise ambwira ko ari abakobwa bamwambuye. Abakobwa ngo baragufata bamara kugufata hakaza abajura b’abagabo akaba aribo bahita bakwambura.”

Mugenzi wabo nawe yagize ati “Ndetse bakanafata no ku ngufu ntibareba ngo uyu ni umubyeyi ubabyaye, mbese baba bafite ubugome ndenga kamere iyo bakubuzeho ikintu baragutemagura. Nk’iyo ari umugabo bashaka kugira ngo bibe bohereza abo bakobwa.”

Intero y’aba baturage nuko ubuyobozi bwo hejuru bwakaza umutekano muri aka gace kuko iki kibazo bakigejeje ku bayobozi bo mu nzego z’ibanze ariko ntacyo babamariye. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali buravuga ko bwari buzi iby’iki kibazo icyakora bugahakana uruhare rw’abanyerondo mu gutiza umurindi aya mabandi ngo akore ibikorwa by’urugomo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Bwana Niyibizi Jean Claude, avuga ko bagiye gukaza umutekano muri aka gace kugira bahashye aya mabandi. Yagize ati:

Turabizeza ko gukaza umutekano no gukora umukwabu birakomeza, muri iyi minsi n’ubwo turimo turarogorwa n’imvura ariko ntabwo hashobora gushira icyumweru nta mukwabu ubaye.

Si ku nshuro ya mbere muri aka gace havugwa ikibazo cy’amabandi kuko ngo kigeze kurushaho gukomera mu mwaka ushize, biba ngombwa ko inzego z’umutekano zigenzura aka gace umunsi ku wundi, icyakora aya mabandi yaje gucogora none kuri ubu yarongeye aragaruka.

Nyuma y’aho amwe mu mazu yo ku giti cy’inyoni na Kiruhura yabagamo amabandi bayasenye, yose ngo yahise azamuka ajya gutegera abantu mu Gatare.


Comments

NSABIMANA Jean Marie 5 November 2020

Leta nibyiteho kuko ibyo ntibikwiye mi Rwanda rwacu