Print

Gushyigikira Trump byatumye Lil Wayne atandukana n’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 November 2020 Yasuwe: 3600

Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye muri Amerika, bivugako aba bombi batandukanye bitewe nuko, uyu muhanzi ashyigikiye bikomeye Donald Trump.

Umubano wa Lil Wyne n’umukunzi we wajemo agatotsi nyuma yaho Wine ahuye na Perezida Trump, bagiranye ibiganiro muri White House nyuma bombi bakavuga ko bagize ibihe byiza.

Icyo gihe Wine yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto ari kumwe na Trump maze yandikaho ko yagize ibiganiro byiza nawe muri White House.

Yagize ati “Nagize ibiganiro byiza na Donald Trump”.

Dwayne Michael Carter Jr., uzwi cyane ku izina rye ry’ubuhanzi nka Lil Wayne, ni umuraperi w’umunyamerika, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, rwiyemezamirimo, n’umukinnyi wa filime.

Afatwa n’abantu benshi bo muri iki gihe nk’umwe mu bahanzi bakomeye ba hip hop bo mu gisekuru cye, kandi akunze kuvugwa nk’umwe mu baraperi bakomeye mu bihe byose.