Urutonde ruriho bariya bantu 100 rutunganywa buri mwaka n’ikigo kitwa Avance Media and Africa Youth Awards, kikaba kibahitamo kitaye ku byo bagejeje ku bihugu byabo n’Afurika muri rusange.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire azwi cyane mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga
Muri bo ab’igitsina gore ni 49 n’ab’igitsina gabo ni 51, bakaba baratoranyijwe mu bihugu 29.
Abanyarwanda baruriho ni Minisitiri Ingabire Paula, Umutoni Sandrine uyobora Imbuto Foundation na Clarisse Iribagiza ufite ikigo gitanga serivisi z’ikoranabuhanga.
Abazwi ku rwego rwa Afurika ni umuhanzi wo muri Nigeria witwa Davido, Bobi Wine wo muri Uganda, Aya Chebbi n’abandi.
Umutoni Sandrine amaze imyaka ine ayobora Umuryango Imbuto Foundation uteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa
Mu batoranyijwe muri banyapolitiki uretse Minisitiri Ingabire Paula, hari Minisitiri w’Imari wa Angola Vera Esperança dos Santos Daves, Minisitiri ushinzwe urubyiruko muri Sudan witwa Wala’a Essam al-Boushi n’uwungirije Minisitiri w’ikoranabuhanga na ICT muri Namibia witwa Emma Inamutila Theofelus.
Abenshi mu bari kuri ruriya rutonde ni abo muri Nigeria (21) abandi ni abo muri Ghana, Kenya na Afurika y’Epfo.