Print

Meddy nyuma yo gukorana Sports n’umukunzi we,yiyemeje kuzasigara imbokoboko kubera we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 5 November 2020 Yasuwe: 16135

Mu magambo yo mu rurimi rw’icyongereza Meddy yakurikije ifoto yashyize kuri Instagram ye,yagize ati "I’ll Empty my Account",bisobanuye ko uyu muhanzi ukundwa n’abanyarwanda batari bake yiteguye gutanga umutungo we wose ariko byibura umukunzi we akamushimisha.

Iyi niyo Foto Meddy yashyize hanze

Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy yamaze kwerekana umukunzi we mu muryango avukamo aho yamwerekanye ku wa 25 Ukuboza 2018, ku munsi mukuru wa Noheli.

Mimi yakiriwe n’umuryango w’umukunzi we, umuryagno utuye I Remera mu mujyi wa Kigali, maze bifotoranya amafoto menshi gusa make muriyo yashyizwe ahagaragara agaragaza uyu mukobwa witwa Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia nabo mu muryango wa Meddy, bishimye cyane urugwiro ari rwose.

Mimi na Mushiki wa Meddy basangiye Noheli ya 2018

Meddy ntiyakunze kuvuga ku rukundo rwe n’umukunzi we barikumwe gusa ubwo aheruka mu Rwanda yavuze ko hari uwo ari gutereta utari umunyarwanda nyuma aza no gutangaza ko ari umunya-Ethiopia ariko uba muri Amerika.

Nyuma yaho nibwo hagiye haza amafoto atandukanye aba bombi bari kumwe ahantu hatandukanye dore ko mugitaramo Meddy yakoreye muri Canada aribwo bwa mbere yahamagaye uyu mukobwa ku rubyiniro amwereka abafana be bari muri icyo gitaramo.

Meddy avuga ko ko mubyo yakundiye uyu mukobwa harimo no kuba atavuga cyane, bihura neza cyane ko ubusanzwe uyu musore adakunda abakobwa bashyira ubuzima bwabo ku karubanda, yagize ati:

“Nkunda kandi umukobwa wiyubashye, abakobwa bakunda ibyabo badashyira hanze ibyabo bagamije kumenyekana cyangwa se bashaka kumenyakanisha ibyabo…Nkunda abakobwa bafite ikinyabupfura…Ntabwo ntoranya akenshi ngendera ku myitwarire y’uwo mukobwa, yaba inzobe cyangwa se igikara.“