Print

Umugabo yishe abana be 3 nabi kubera ko abakiriya be bamutesheje umutwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 November 2020 Yasuwe: 3599

Abana b’uyu mugabo 2 b’abahungu barimo uwitwa Nigish Nithiyakumar w’imyaka 3 n’undi w’amezi 19 witwa Pavinya Nithiyakumar basananzwe iwabo ahitwa Ilford mu burasirazuba bwa London bishwe baciwe imitwe.

Nyina w’aba bana witwa Nisa yari mu bwogero ubwo uyu mugabo yicaga aba bana muri Mata ndetse ngo uyu mugore niwe wahamagaye polisi.

Abaturanyi batabaye muri uru rugo nyuma yo kumva Nisa asakuza cyane ngo “muntabare”.

Uyu mugabo we Nadarajah Nithiyakumar w’imyaka 41 yahamwe n’icyaha cyo kwica aba bana be nyuma y’aho nyuma y’urupfu rwabo yasanganwe ibikomere by’icyuma.

Madamu Nisa yarize cyane nyuma yo kumenya ko umugabo bashakanye yamwiciye abana babiri.

Urukiko rwabwiwe ko bwana Nithiyakumar yataye umutwe nyuma yo gushwana n’abakiriya be.

Uyu mugabo yavuze ko yatekereje kwiyica abona ko bizagira ingaruka mbi ku bana be ahitamo kuba aribo yica.

Uyu mugabo yaciye amajosi aba bana be arangije nawe ashaka kwiyica yiteye icyuma ariko biramunanira.

Nithiyakumar yafunzwe kuwa 29 Mata uyu mwaka gusa kubera ko yari yikomerekeje yajyanwe kwa muganga.