Print

Abashakanye bahuje ibitsina bafunzwe kugeza igihe umwe azatwitira

Yanditwe na: Martin Munezero 6 November 2020 Yasuwe: 5047

Nk’uko Kampalasqoop ibitangaza, ngo umuryango wa LGBT ni ikintu leta ya Afurika y’Epfo yanga kubera ko atari umuco wabo kandi ko utazigera ubaho. Abayobozi bavuga ko niba abaryamana bahuje ibitsina n’abalebesiyani badashobora kubyara mu buryo busanzwe bwo kurema, bari gufatwa bagafungwa.

‘Turashaka kubafunga (ababana bahuje ibitsina) mu cyumba kimwe tukareba niba bashobora gusama; niba batabikora, noneho ni gereza kuko bavuze ko bashobora kubyara.”

‘Kuri ubwo bwoko bubi bubora, turavuga oya, oya, oya!’

Aba Lesbiyani nabo ntibasigaye hanze kuko nabo baburiwe ko bagomba gufungwa:

‘Twereke ubugabo bwawe, urashaka guhindura abandi bagore abagore bawe nawe ukaba umugabo? Ibyo ni ubusazi; twanze kubyemera. ‘

Umuryango wa LGBT ni ikintu kidashobora kubaho muri Afurika kubera ko abayobozi benshi bo muri Afurika barimo abategetsi b’amadini gakondo basanga bitemewe kandi ari ikizira ku baturage ndetse n’igihugu muri rusange.


Comments

Irafasha Erick 7 November 2020

Uyu Imana yo mwijuru izamwihembere kuko yakoze ikintu cyubugabo🙏🙏nanjye iwanjye ubutinganyi mbwanga urunuka. Mon Dieu la mondialisation a detruit la terre d’une part


kalisa 6 November 2020

Uyu mucamanza bazamwongeze yaruciye uko bikwiye kabisa