Print

Abakinnyi 11 bo mu ikipe y’Amagaju basanganwe Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 November 2020 Yasuwe: 1346

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,mu bantu 18 banduye Covid-19 Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo,harimo n’abakinnyi bo muri iyi kipe y’i Nyagisenyi.

Aba bakinnyi banduye mu gihe habura igihe kitageze ku cyumweru ngo habe imikino ya playoff y’icyiciro cya kabiri izemeza amakipe abiri agomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Amagaju ni imwe mu makipe umunani ari guhatanira kwinjira mu cyiciro cya mbere. Iyi mikino itegerejwe hagati ya tariki 13-21 Ugushyingo.

Ku wa 11 Ukwakira nibwo abakinnyi n’abakozi 30 b’Amagaju FC bapimwe COVID-19 mu gikorwa cyabereye i Nyamagabe.

Iyi kipe yari yabaye iya mbere yo mu Cyiciro cya Kabiri ipimishije abakinnyi bayo ndetse nyuma y’iminsi mike ikaba yarahise itangira umwiherero.

Umuyobozi wayo, Mukiza Emile, yabwiye IGIHE ko abakinnyi banduye bamaze gushyirwa ukwabo ndetse ntawe urembye.

Ati “Icyo kibazo ni cyo turagifite, barapimwe basanga bafite ubwo burwayi. Twabatandukanyije n’abandi, ntawe urembye, ntawe urwaye ibindi, inzego zitandukanye ziri kudufasha mu bigomba gukurikira. Ni abakinnyi 11.”

MINISANTE yaraye itangaje ko mu Rwanda habonetse ubwandu bushya 18 burimo ubw’abantu 12 bagaragaye mu Karere ka Nyamagabe, umwe w’i Kigali, babiri b’i Gatsibo na batatu b’i Nyagatare.

Source: IGIHE