Print

Joe Biden yatangiye kubyina Intsinzi,Trump asaba ko bahagarika kubara amajwi

Yanditwe na: Martin Munezero 6 November 2020 Yasuwe: 6848

Donald Trump yatangije intambara y’amategeko aregera inkiko muri leta enye ngo zihagarike kubara amajwi kuko birimo uburiganya, gusa nta bimenyetso aragaragaza bihamya ibyo.

Trump ukomeje kwinubira ibikomeje kuva mu matora, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko amajwi yatanzwe nyuma y’umunsi w’itora adakwiriye kubarwa. Ni ubutumwa yanditse bukurukira ubundi bwasabaga za leta guhagarika ibikorwa byo kubarura amajwi.

Mu gihe ibikorwa byo kubarura amajwi birimbanyije muri leta zitandukanye, Trump yanditse kuri Twitter asaba ko bihagarikwa.

Mu butumwa bw’amagambo atatu yashyize ku rukuta rwe yagize ati “Muhagarika kubara”. Uyu mugabo kuva ku munsi w’ejo yagaragaje ko amatora arimo uburiganya ndetse ko muri leta zitandukanye amajwi ye yagiye agabanuka mu buryo budasobanutse.

Kugeza ubu, Trump afite amajwi 213 kuri 253 ya Biden.

Umuvugabutumwa Paula White-Cain, akaba n’umujyanama mu by’ukwemera wa Perezida Donald Trump, yayoboye amasengesho akomeye yo gutakambira Imana ngo Trump yongere atorwe.

By’umwihariko, mu gusenga kwe yibanze kucyo yise “amatsinda ya sekibi ari kugerageza kwiba amajwi ya Trump”.

Video ngufi ya Madamu Paula ari gusenga yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga – cyane cyane kuko abantu bategereje ibiva muri leta zikiri kubara amajwi.