Print

Bobi Wine yashimiye byimazeyo umugore we umushyigikiye

Yanditwe na: Martin Munezero 6 November 2020 Yasuwe: 4085

Bobi Wine yabajijwe ikimutera imbaraga mu byo akora byose yaba ari mu muziki ndetse na politiki yinjiyemo vuba.Mu magambo ye Bobi Wine yasubije afatwa n’ikiniga atangira kurira yagize ati ”Sinzi amagambo nabivugamo nsobanura uburyo umugore wanjye yarwaniriye ishyaka kuko iyaba nta mufite simba ngeze aho ngeze ubu”.

Bobi Wine yasoje ashima Imana yamuhaye umugore w’umutima kandi anayisaba ko yakomeza kumurinda ubuzima bwe bwose.

Mu minsi ishize uyu mugabo yemerewe kujya ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, mu matora ateganyijwe mu 2021.

Ubwo yatangaga kandidatire ye yatangaje ko yiteguye gukura ku butegetsi “umunyabugugu” Yoweli Kaguta Museveni yise ko yamunze igihugu.

Bobi Wine yari amaze imyaka igera kuri itatu atangaje ko yiteguye kuzahatanira uyu mwanya, ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Ubwo yari amaze gutangaza kandidatire ye, yavuze kuva mu 1962 ubwo Uganda yabonaga ubwigenge, igihugu kitigeze kibona ihererekanya ry’ubutegetsi na rimwe rikozwe mu mahoro.

Yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora Uganda ashaka guharanira inyungu z’abakene n’abandi bose bahejejwe inyuma, abacuruzi bacibwa imisoro y’umurengera, ababyeyi bagurishije ibyabo byose kugira ngo abana babo bajye ku mashuri ariko barangiza bakabura akazi.

Ikindi kandi ni uko ngo yiyamamaje ashaka kurengera abamotari bicwa umunsi ku wundi n’abaturage batabona ubutabera kuko ku ngoma ya Museveni “ubutabera buragurishwa”.

Kimwe mu byo yavuze azitaho cyane akigera ku buyobozi, harimo kuzamura umushahara w’abapolisi, abasirikare ndetse n’abacungagereza.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, ateganyijwe muri Mutarama umwaka utaha. Museveni usanzwe ayobora iki gihugu kuva 1986 niwe uhabwa amahirwe yo kongera gutorwa.