Print

Munyakazi Sadate na KNC bongeye guterana ubuse biturutse ku gutsindwa kwa Gasogi United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 November 2020 Yasuwe: 2754

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino wa gicuti,Munyakazi Sadate,wagiye aterana amagambo na KNC ubwo yari umuyobozi wa Rayon Sports,yahise yandikira mugenzi we amwihanganisha ati:

“Pole cyaneeee mon ami KNC ndetse ni zindi nshuti zanjye ngo zari zaje gushaka ibyishimo i Gasogi (bambwirire ko ibyishimo biba ahantu hamwe gusa), ariko rero ibitego 3 ni byinshi gira wisubirehoooo.”

KNC utajya aripfana,yahise asubize Sadate ati “Hahahahahah none se ko ibyishimo wabigize imanza ahari umunezero ukashyira amatiku bareke baze kandi burya hatsindwa uwakinye ,harya wowe uzakina ryari?mind your business.”

Ubu buse bwakomeje ubwo Sadate yahise asubiza KNC ati “Nivugiraga Bao tatu wariye iyo unsubiza ko bibaho aho kurakara nk’ Umwana, naho ku byabaye byo bibaho.Isi ya none Ukuri guhindurwa ikinyoma niba bahunze Imanza n’amatiku yanjye bahungiye ubwayi mu kigunda,,, Naho Bao tatu zo ni Ingaruka za Kwizera Olivier wabuze mu Izamu Pole Bro.”

Si ubwa mbere aba bagabo basanzwe ari abakunzi bateranye amagambo kuko Kuwa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2019 kuri Hotel La Palisse i Nyandungu habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje abayobozi ba Rayon Sports na Gasogi United mu rwego rwo gutegura umunsi w’ibirori bya Rayon Sports “Rayon Sports Day” ahoaya makipe yagombaga guhura.

Icyaranze iki kiganiro n’uguterana ubuse kwa Munyakazi Sadate na KNC aho buri wese yanengaga ikipe ya mugenzi we.

Perezida Sadate yagize ati “Turifuza kwitwara neza tugaha ikaze uyu mwana (Gasogi United) twabonye wavukanye amagambo menshi. Iyi kipe y’umudugudu cyangwa akagari ishaka guhangana n’ikipe y’isi izahabwa isomo."

KNC akimara kumva ibyo Sadate yavuze yagize ati "Gasogi ni ikipe ubundi imeze nka Mesiya. Yesu yaravutse ntibamumenya. Gasogi ni ikipe iriho kandi yahozeho mu bitekerezo bya benshi igihe ni iki ngo Uwiteka ayibereke. Twiteguye kuzatsinda Rayon Sports tugakuraho agasuzuguro, kuko hari amagambo atari meza numvanye abo muri yo kuva ku muyobozi kugeza ku bakinnyi bayo”.

Icyo gihe KNC yakomeje agira ati "Rayon Sports ni imbogo ipfuye,igisigaye ni ukuzayikiza abantu ngo itabatera icyugazi (itabanukira)."


Comments

Alias 7 November 2020

Mwakoze kuganira .ibi ni byo byatumye ncika gufana umupira w’amaguru.