Print

Impamvu itangaje yatumye Real Madrid igurisha myugariro Sergio Reguilon yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 November 2020 Yasuwe: 2196

Uyu myugariro uri mu bhagaze neza cyane inyuma ku ruhande rw’ibumoso,ngo yashwanye na Luca Zidane, umwana w’umutoza Zinedine Zidane bimuviramo kugurishwa.

Ikinyamakuru El Confidencial cyavuze ko gifite amakuru ko uyu Reguilon yagurishijwe kubera gushwana na Luca Zidane banakinannye muri Real B ndetse ngo niyo mpamvu Zidane yagiye amutiza cyane bikarangira anamugurishije.

Reguilon yagurishijwe miliyoni 30 z’amapawundi muri Spurs ariko umupira ari gukina muri iyi minsi uratangaje cyane ko ariwe nimero ya mbere kuri 3 muri Tottenham.

Uyu musore ukiri muto,yagize uruhare runini mu guhesha Sevilla igikombe cya Europa League cyane ko yari ndasimburwa ndetse akarema uburyo bwinshi bubyara ibitego.

Reguilon yatojwe na Zidane no mu ikipe y’abato ya Real Madrid ariko ntabwo yamuhaye umwanya wo gukina mu ikipe nkuru nubwo bamwe batabura kwemeza ko ari hejuru ya Mendy akoresha.

Uyu musore yasinyiye Spurs kugeza muri 2025 gusa Real Madrid ishobora kuzamwisubiza vuba kuko mu masezerano y’ubugure harimo ko imukeneye yakwishyura miliyoni 41 z’amayero ikamwisubiza.

Uyu Luca Zidane bivugwa ko yirukanishije Reguilon asigaye akina mu kiciro cya kabiri muri Rayo Vallecano.Asanzwe ari umuzamu.