Print

Abunganiraga Paul Rusesabagina bikuye mu rubanza

Yanditwe na: Martin Munezero 7 November 2020 Yasuwe: 1924

Aba banyamategeko bunganiraga Rusesabagina ni Me David Rugaza na Me Emelyne Nyembo, bakaba bari basanzwe batemerwa n’umuryango wa Rusesabagina uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Rusesabagina yabitangaje imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2020, ubwo yari agiye kujuririra inyongera y’igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 aherutse gukatirwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Impamvu yatumye aba banyamategeko bikura muri uru rubanza, ni uko Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwari rwarabahaye Rusesabagina ngo bamwunganire, rwahisemo kubisubiza.

Ubwo Rusesabagina aherutse mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aba banyamategeko bivanye mu rubanza bahishuye ko undi munyamategeko, Me Gatera Gashabana uri mu batoranyijwe n’umuryango w’uyu musaza, na we yinjiye muri uru rubanza.

Byumvikanye ko Me Gashabana yinjiye mu bagomba kunganira Rusesabagina gusa ushinjwa, avuga ko batarabonana. Impamvu yasobanuriwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yatumye uyu munyamategeko adatangira izi nshingano, ngo ni uko atari yaratangiranye n’uyu musaza kuva ku rubanza rwa mbere.

Bitewe n’izi mpamvu, Rusesabagina yasabye ko ubujurire bwe bwimurirwa mu cyumweru gitaha, akaba ashakisha abandi banyamategeko basimbura abamwunganiraga. Urukiko rwemeje ko impamvu yatanze yumvikana, rwatangaje ko ruzabifataho umwanzuro, ukamenyeshwa impande zombi zirebwa n’urubanza.