Print

Joe Biden yatorewe kuba Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 November 2020 Yasuwe: 4354

Uyu mukandida w’abademokarate yagize amajwi y’intumwa zitora (electoral votes) arenga 270 bituma atsindira kuba perezida wa 46 wa USA hanyuma mugenzi we Kamala Harris biyamamazanyaga aba umugore wa mbere w’umwirabura ufite inkomoko muri Afrika na Asia utorewe kuba Visi Perezida.

Perezida mushya wa USA, Biden yari amaze iminsi ari imbere mu majwi yabaruwe muri Leta zitandukanye gusa izari zisigaje kubarurwa zari 4 gusa zirimo Georgia, Nevada, Pennsylvania na Arizona.

Joseph Robinette Biden Jr. watorewe kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,aciye agahigo ko kuba umuntu ukuze uyoboye USA mu mateka yayo kuko mu mpera z’uku kwezi aruzuza imyaka 78.

Nyuma yo kumenya ko yatsinze,Biden yagize ati " Ntewe ishema no kuba mwampisemo ngo mbabere umukuru w’Igihugu. Akazi kadutegereje karakomeye ariko mbijeje ko nzaba Umuyobozi w’Abanyamerika bose abantoye n’abatantoye. Icyizere mwagiriye, Sinzagitatira.

Leta ya Pennsylvania igira Intumwa 20 zitora ariyo mpamvu Joe Biden yahise atsinda aya matora kuko yari afite amajwi 264 kuri 270 yasabwaga hiyongeraho aya 20 aba 284 gusa azarenga kuko hari izindi Leta ayoboye.

Mu ijambo yagejeje ku bamushyigikiye ari mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware, ari ho cyicaro cy’ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ejo ku wa gatanu nijoro Biden yagize ati:

"Tugiye gutsinda aya matora".

Yumvikanye mu mvugo nk’umuntu wifitiye icyizere kurushaho, mu gihe amajwi yari amaze kubarurwa yagaragazaga ko akomeje kurushaho gusiga Donald Trump.

Ubwo yavugaga iryo jambo, yari ari kumwe na Kamala Harris, senateri wa leta ya California, biyamamazanya nk’uzamubera visi perezida.

Yavuze ko ari hafi gutsindira amajwi 300 y’intumwa zitora, avuga ko abantu benshi cyane batoye kwiyamamaza kwe - abarenga miliyoni 74 - kurusha undi mukandida-perezida uwo ari we wese wabayeho mu mateka y’Amerika.

Bwana Biden yavuze ko Abanyamerika bamuhaye inshingano zo kurwanya icyorezo cya coronavirus, guhangana n’ubukungu butifashe neza, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’irondabwoko ryabaye akarande.

Joseph Robinette Biden Jr cyangwa Joe Biden yavukiye i Scranton muri leta ya Pennsylvania mu mwaka wa 1942.

Ni imfura mu bana bane bo mu muryango w’Abanyamerika b’abanyagatolika bakomoka muri Ireland.

Akiri muto, ingorane ikomeye cyane yagize ni ubumuga bwo kutavuga neza mu buryo busanzwe, yakomeje kugira kugeza yiga mu ishuri ryisumbuye.

Uburyo bwo kwitoza kuvuga ari imbere y’indorerwamo (miroir/mirror) bwaje kumuha umusaruro nyuma y’amezi menshi.

Bwana Biden yize kuri Kaminuza ya Delaware, nyuma yiga no mu ishuri ry’amategeko ryo kuri Kaminuza ya Syracuse.

Nyuma yaje gushaka umugore we wa mbere, Neilia, nuko atangirira politike mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware.

Biteganyijwe ko itsinda rya Joe Biden ritangira ubutegetsi bw’inzibacyuho ku wa mbere w’icyumweru gitaha nyuma yo gutsinda.Uyu muperezida mushya azarahira mu kwezi ka Mbere 2021.

Bwana Trump wari uhanganye na Biden yavuze ko muri aya matora habayeho uburiganya ndetse azitabaza urukiko rw’ikirenga ngo aya majwi asubirwemo cyangwa n’amatora asubirwemo.