Print

Mashami Vincent yasezereye abakinnyi 10 asigarana 23 azajyana muri Cape Verde

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 November 2020 Yasuwe: 2485

Amakuru ava mu mwiherero w’Amavubi avuga ko ku munsi w’ejo Mashami Vincent yasezereye abakinnyi 10 bari bamaze iminsi bakora imyitozo.

Abakinnyi bivugwa ko basezerewe ni Niyomugabo Claude, Rusheshangoga Michel, Niyonzima Olivier Seif, Rwabugiri Umar, Sibomana Patrick, Nsabimana Eric, Usengimana Danny, Ngendahimana Eric, Byiringiro Lague na Twizerimana Onesme.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Amavubi azerekeza muri Cape Verde n’indege yihariye ya RwandAir kugira ngo azahite agaruka i Kigali, yitegure umukino w’umunsi wa kane azakiramo iki gihugu ku wa 17 Ugushyingo i Nyamirambo.

Kugeza ubu, abakinnyi bakina hanze umutoza yamaze kubona ni Haruna Niyonzima, Niyonzima Ally, Rwatubyaye Abdul, Meddie Kagere, Rubanguka Steve na Muhire Kevin.

Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi na Mukunzi Yannick ukina muri Suède bazahurira n’abandi muri Cape Verde.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cape Verde izahura n’u Rwanda yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Abakinnyi 23 b’Amavubi bazajya muri CapVerde:

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC) na Rugwiro Hervé (Rayon Sports).

Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, mu Bubiligi), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Misiri), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC, u Bugereki).

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osée (Police FC).