Print

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 230 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu ijoro ryo kuwa Gatandatu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2020 Yasuwe: 1972

Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bigamije kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abantu bagera ku ijana bafatiwe muri hoteli yitwa Landmark Suites iherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu mu Karere ka Gasabo, bafashwe ahagana saa Saba z’ijoro barimo kunywa inzoga.

CP Kabera yagize ati " Hari mu masaha ya saa Saba za nijoro tariki ya 08 Ugushyingo, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage abapolisi bamenye ko hari itsinda ry’abantu bateraniye muri iriya hoteli barimo kunywa inzoga. Bahise bajyayo babasha kuhasanga abantu 100 abandi baracika, abenshi muri bo bari basinze, bahise bajyanwa muri sitade ya ULK Gisozi.’"

CP Kabera yakomeje avuga ko kuwa Gatandatu iriya hoteli yari yabereyemo ubukwe noneho burangiye abari babutashye bagaruka kuhanywera inzoga.

Yagize ati "Hari hateraniye abantu benshi mu gihe nyamara bakagombye kuba batashye mu ngo zabo. Birababaje kuba mu mezi agera ku munani abantu bakangurirwa kwirinda iki cyorezo tukaba tukibona ababirengaho mu buryo bumeze gutya."

Abayobozi mu nzego z’ibanze bahise bafunga iyo hoteli.

Muri ibyo bikorwa bya Polisi hanafashwe abantu 73 nabo barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 banywa inzoga. Banyweraga mu kabari gaherereye mu Murenge wa Kimironko nanone mu Karere ka Gasabo, bahise bajyanwa muri sitade Amahoro.

Abandi bantu 58 bafatiwe i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, muri abo bantu 58 harimo 10 bafashwe bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, urugo babikoreragamo bari baruhinduye nk’akabari. Bahise bajyanwa muri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Amasitade n’ahandi hantu hagenwe hakorweshwa mu rwego rwo kugenzura ingendo z’abantu zikorwa mu buryo butemewe (hejuru ya saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mugitndo). Abajyanwa aho hantu banongera kwibutswa amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Amahoteli yagaragaweho kurenga ku mabwiriza yahise afungwa ba nyirayo banacibwa amande.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaburiye abafite amahoteli n’abayakoramo ndetse n’abaturage muri rusange ko nta muntu ugomba kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 kuko bashobora gushyira mu kaga abandi baturage.

Yagize ati "Imyifatire nk’iriya itaboneye ishobora kuba intandaro yo gukwirakwiza COVID-19 bigatuma u Rwanda rwasubira mu bihe bibi bya guma mu rugo. Nta muntu ubyifuza, bivuze ko ari inshingano za buri muntu gutanga amakuru igihe cyose ubonye abarenze ku mabwiriza kabone n’iyo yaba ari umuturanyi wawe."

Yakomeje avuga ko n’ubwo Leta igenda yoroshya imirimo imwe n’imwe igasubukurwa bitavuze ko abantu barenga ku mabwiriza bahawe ahubwo ari umwanya wo kuyubahiriza ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati "COVID-19 iracyahari, ntaho yagiye kandi irakwirakwizwa n’abantu. Turacyabona abantu bashya bayanduye, buri muntu rero agomba kumenya ko ashobora kuyandura ndetse akayanduza mugenzi we."

Yasabye abantu kwirinda igendo zitari ngombwa, gutaha kare, kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza cyangwa umuti wabugenewe (Hand sanitizer), guhana intera hagati y’umuntu n’undi kwirinda kujya mu makoraniro atemewe y’abantu benshi. Kurwanya COVID-19 ni inshingano za buri muntu kandi bigakorwa ku rwego rwo hejuru ndetse hatangwa amakuru ku bantu barenze ku mabwiriza.


Comments

mukarugira emerence 10 November 2020

muraho, covid-19 nibyo iracyahari turabizi nubwo abantu bagena barenga kumabwiriza, ndababwira nkumuturage
ugenda buri munsi muri bus(Shirumuteto) aho noneho tugenda twikubwaho nka mbere itaraza(Covid.19) ubwo se murabona kiriya cyemezo cyama bus cyo covid itarimo?Buriya se muzajya mujyana bangahe banduye kubera ukuntu arucucike rwabantu bagenda bikubanaho, nya metero ikibamo, emwe nta na centimetero nibura bashyizemo, nagirango mbabwire ngo TURASHIZE gusa nimuzajya mubona abantu biyongera mujye mumenyako arabagenda na shirumuteto gusa.