Print

Amavubi yerekeje muri Cape Verde gushaka intsinzi ya mbere yo mu itsinda F [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2020 Yasuwe: 1661

Amavubi yahagurutse n’indege yihariye (jet privé) ihita ibageza i Praia muri Cape Verde gisa iraca mu gihugu cya Benin.

Hahagurutse abakinnyi 23 batoranyijwe n’umutoza Mashami Vincent bakazakina kuwa Kane 18h00 (isaha y’i Kigali).

Ni urugendo ruteganyijwe kumara amasaha atanu aho indege iza guhagarara isaha imwe i Cotonou muri Benin.

Amavubi yahawe indege yihariye ya RwandAir kugira ngo azahite agaruka i Kigali, yitegure umukino w’umunsi wa kane azakiramo Ikipe y’Igihugu cya Cap Verde ku wa 17 Ugushyingo 2020 i Nyamirambo.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap Verde izahura n’u Rwanda, yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Abakinnyi berekeje muri Cape Verde:

Abazamu : Yves Kimenyi (Kiyovu), Olivier Kwizera (Rayon), Eric Ndayishimiye (AS Kigali).

Ba myugariro: Thierry Manzi (APR), Abdul Rwatubyaye (Switchbacks, USA), Fitina Ombolenga (APR), Emmanuel Imanishimwe (APR), Eric Rutanga (Police), Ange Mutsinzi (APR), Aimable Nsabimana (Police) na Hervé Rugwiro (Rayon).

Abo hagati: Djihad Bizimana (Beveren, Belgium), Yannick Mukunzi (Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga, Tanzania), Kevin Muhire (El Gaish, Misiri), Ally Niyonzima (Azam, Tanzania), Dominique-Savio Nshuti (Police), Djabel Manishimwe (APR) na Steve Rubanguka (Karaiskakis, Greece).

Ba Rutahizamu: Meddie Kagere (Simba, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR), Muhadjiri Hakizimana (AS Kigali) na Osée Iyabivuze (Police).