Print

The Ben na Miss Pamella bongeye bagaragara basohokanye muri Hoteli[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 November 2020 Yasuwe: 11891

Aya akaba ari amashusho yafatwaga na Miss Pamella Uwicyeza akoresheje Tlelefone ye Ngendanwa.Aba bombi mu minsi ishize bakomeje kugenda bavugwa mu rukundo n’ubwo nta n’umwe muri aba bombi wigeze yerura ngo ahamirize ukuri imbaga iby’urukundo rwabo.


Aya ni amafoto yakuwe mu mashusho Miss Pamella yafashe yasohokanye na The Ben

Ku munsi wo ku cyumweru tariki 9 Kanama 2020 Miss Pamella na The Ben bakaba barasohokanye ku kiyaga cya Muhazi, Miss Pamella akaba ariwe watangiye apostinga ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho atandukanye ari mu modoka avuga ko agiye gutembera ku kiyaga cya Muhazi.

Muri ayo mashusho akaba yari yakoze uko ashoboye yirinda kwerekana umuntu bari kumwe aho yasoje yinjiye muri Hotel yitwa Vintage Cotage iri ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, gusa nyuma umuhanzi The Ben akaba yaje kwivamo nk’inopfu aho mugitondo cyo kuwa mbere tariki 10 Ukwakira 2020 yaramutse nawe apostinga amashusho ari kuri Vintage Cottage Hotel ndetse yambaye na Lunette Miss Pamella yari yagiye yambaye.

Nyuma y’amashusho aba bombi bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo bikaba byagaragaje ko ari nta kabuza Miss Pamella na The Ben bajyanye kwirira ubuzima muri iyi Hotel.

Ni iki kihishe inyuma y’umubano wa Miss Pamella na The Ben?

Benshi mu byamamare mu Rwanda bitangira bahisha ko bakundana bikarangira bashyingiwe cyangwa bagaterana inda.

Iby’urukundo rwa The Ben na Pamela byatangiye guhwihwiswa ubwo,Pamella yafataga Ifoto Ari kumwe na The Ben akandikaho Ati" Igihe cyo Kugushyira hanze,iyi ni inshuro ya Nyuma, reka nkubabarire nkuremo Amajwi Ariko Urishyura. JYIMI (Akazina baziranyeho) Komeza waguke, waguke mu mwuka, Mu bitekerezo, no Mubukungu".

Aya ni amagambo asanzwe ariko icyateye Urujijo ni uko yakoresheje Aka Emoji k’Umutima mu Ifoto bose bari kumwe kandi bambaye imyenda isa.

Ahandi yagize ati"Ugira Umutima mwiza, Igikundiro, Umwizerwa,kandi Umutima wawe ni Mugari kuruta uko wowe ungana,Imana ihe Umugisha Umwaka mushya wawe, n’umuryango wishimye,Ndagukunda The Ben"Ahita ashyiraho nanone aka Emoji k’Umutima gashushanya Urukundo.

Mu kiganiro kigufi The Ben aheruka kugirana n’Umunyamakuru w’ikinyamakuru UMURYANGO, Mu ijambo rimwe gusa Yahishuye ko nta rukundo rwihariye ruri hagati ye na Pamella ahubwo ko ari Nka mushiki we.

Ati"ahhahaha, Uriya ni mushiki wanjye gusa!"

The Ben ari mu Rwanda kuva kuwa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 aho yaje yitabiriye i gitaramo cya East African Party cyabereye muri Kigali Arena, gusa hari n’andi makuru avuga ko ashobora Kuguma mu Rwanda ndetse bikavugwa ko n’usanzwe abatunganyiriza indirimbo uzwi ku Izina rya Lick Lick nawe ari mu nzira zigaruka i Kigali.

Taliki 9 Mutarama 1988 Nibwo Mugisha Benjamin yageze ku isi,Avukira i Kampala muri Uganda, nyuma y’iminsi 7 Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi baza kumuha amazina ya Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, cyangwa Tiger B. nk’akazina kagezweho muri iyi minsi.

Ni Umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze imyaka Irenga 12 Bari ku gasongero k’Umuziki w’U Rwanda kandi batigeze bacika intege habe na rimwe.

Kwinjira muri muzika amaze kubamo ubukombe, byaturutse ku babyeyi be bamufashije ndetse bakamukundisha kujya gusenga cyane, biza gutuma yinjira muri Korali yanabanyemo n’abandi banyamuziki bubatse izina mu Rwanda nka Meddy [Ubarizwa muri Amerika], Lick Lick [Utanganya amajwi n’amashusho] na Nicholas.

The Ben akaba yarinjiye muri muzika isanzwe biza no kumuhira akora Album yise "Amahirwe Ya Mbere"(Itaragenze neza). Yasohoye indirimbo nyinshi nk’iyitwa Amahirwe Ya Nyuma, Wigenda, Uzaba Uza yakoranye n’uwitwa Roger,... n’izindi zinyuranye zatumye yigarurira imitima ya benshi.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni Amaso ku Maso. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.

Nyuma yaho yaje no gushyira hanze indirimbo nka Ese Nibyo n’izindi nyuma aza kwerekeza muri Amerika aho yaje gukomereza ubuhanzi bwe akorana indirimbo ‘Turi Kumwe’ n’umwe mu batunganya indirimbo ari we Mike Ellison.

The Ben yitabiriye amarushanwa Akomeye, Ibihembo bikomeye, ndetse nibitaramo bikomeye cyane bitari byitabirwa nundi muhanzi uwariwe wese kuva Umuziki w’U Rwanda wabaho. Igitaramo giheruka nji One Africa Fest icyabereye NewYork, ikindi kibera Dubai. byose yabiririmbyemo kandi arishimirwa bidasanzwe.