Print

Gira icyo umenya ku ndwara y’ubwoba

Yanditwe na: Martin Munezero 10 November 2020 Yasuwe: 4194

Mu rurimi rw’Ikilatini amagambo yose afite ijambo “Phobe” aba atanga igisobanuro cyo kwanga ikintu runaka. Nyamara mu bijyanye n’ubumenyi bwo mu mutwe, iri jambo ritanga ubusobanuro bw’iyi ndwara y’ubwoba, aho amagambo menshi aherwa n’iri jambo aba afite igisobanuro cy’indwara y’ubwoba runaka.

Urubuga rwandika ku buzima rwitwa “EurekaSante”, na Pschonet ruvuga ko imyigire n’uburere bwo mu muryango, bishobora kugira uruhare mu mpamvu z’iyi ndwara. Runavuga kandi ko umubyeyi ufite iki kibazo cy’ubwoba ashobora kwanduza aya marangamutima umwana abyaye.

Ariko runavuga ko ubwoba bworoheje, bwo bushobora no guterwa no guhura n’ibintu bitera ihahamuka mu bwana, byaba ari ukuri cyangwa ibyo atekereje. Batanga urugero rw’aho umwana warumwe n’imbwa ashobora guhora abyibuka, ndetse n’uwiyumvishemo kurumwa nayo nawe bikamubera uko.

“Phobie Sociale” cyangwa “Agoraphobie” igaragazwa no gutinya mu ruhame, umuntu ntabashe kuvuga mu bandi, yo ishobora kuvukanwa cyangwa igaterwa no kubona umuntu unnyegwa n’itsinda runaka, ubibonye agahita yitakariza icyizere yumva ko nawe byamubera uko. Ishobora guterwa kandi no gukurira mu muryango uri nyamwigendaho udakunze kwegerana n’abandi bantu.

Ninde ushobora gufatwa n’iyi ndwara y’ubwoba?

Eureka.net, igaragaza ko indwara y’ubwoba bworoheje ikunze gufata 10% kugera kuri 20%, aho abagore ari inshuro ebyiri ku bagabo. Agoraphobie nk’ubwoba mu ruhame, ifata abantu babarirwa 8% kugera ku 10% ku buryo bworoheje, ikibasira cyane abafite imyaka hagati y’imyaka 18 na 35 aho 80% muribo baba ari abagore.

Izindi ngaruka mbi ziterwa n’ubwoba

Umuntu ubana n’izi ndwara, agira ikibazo cy’ubwigunge, guhungabana bigatuma benshi bashaka kwikiriza mu biyobyabwenge, ibisindisha n’imiti itandukanye bakeka ko yavura iki kibazo.

Uburyo bwo kuvura indwara y’ubwoba

Hari imiti imwe n’imwe (antidepresseur) itangwa ikagira uruhare mu kugabanya ikibazo cy’ibimwaro no kutamera neza mu bandi. Iyi miti ariko ihabwa abagize ikibazo cy’imyifatire ifitanye isano no kuba barigeze gusekwa, no kuba barasebejwe n’abandi bantu.

Indwara y’ubwoba “Phobie” ikunze kugaragara ku bantu benshi, ariko kuba igaragara mu buryo bwihishe, bituma hari abayigira ku buryo buhishe ntibashe kumenyekana. Urubuga Psychonet.fr rukaba ruvuga ko abantu bakurira mu miryango yigendaho n’abagira ipfunwe ryinshi “Grand timides”, bafite amahirwe menshi yo gufatwa n’iyi ndwara.

Zimwe mu ndwara z’ubwoba

Nyctophobie Peur de la nuit “ gutinya ijoro”,
Nudophobie Peur de la nudité “gutinya kwambara ubusa”,
Panophobie Peur de tout “ gutinya byose ugahorana kwikanga”,
Genophobie Peur du Sexe “ gutinya imibonano mpuzabitsina”,
Entomophobie Peur des insectes “ gutinya udukoko duto” n’ibindi.


Comments

ndagijimana 18 October 2022

Nange ndimubafite icyokibazo Gusa ndibazaniba Umuti wavuzwe haruguru Niba utatera ikibazo


15 November 2020

Iyi ndwara se iravurwa igakira?