Print

"Cape Verde n’ikipe nziza izaduha akazi"-Umutoza Mashami Vincent

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 November 2020 Yasuwe: 1037

Amavubi yageze muri iki gihugu ku munsi w’ejo nyuma y’urugendo rw’amasaha 9 mu ndege ya Rwandair yihariye ndetse uyu munsi abakinnyi babyukiye mu myitozo ya Gym banapimwa na Covid-19 mbere y’amasaha 72 kugira ngo umukino ube nkuko amategeko agenga amarushanwa abitangaza.

Mashami Vincent yabwiye abanyamakuru b’abanyarwanda bari kumwe n’ikipe ko umukino wo kuwa Kane utzaba woroshye kubera ko Cape Verde ari ikipe ikomeye.

Ati “Cape Verde ni ikipe nziza, ni ikipe nziza bitandukanye n’uko twe cyangwa abantu bayifata n’uko bayumva, ni ikipe nziza urebye umukinnyi ku wundi, urebye uko yagiye yitwara mu gushaka amatike y’amarushanwa atandukanye, uko bitwaye mu gikombe cya Afurika. Ni ikipe utaza wizeye ko uje gutoragura amanota, ni ikipe rero izaduha akazi gakomeye kandi turabizi.

Igisigaye ni ukwitegura neza iminsi isigaye tukagira ibyo tugomba gukora. Turi hanze nibyo ariko turabizi ko dufite ikipe imbere yacu itoroshye na gato, bitandukanye n’uko abantu bayumva hanze.”

Kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2020, Amavubi azakina na Cape Verde mu mukino w’umunsi wa gatatu wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun.Umukino uzatangira saa kumi n’ebyiri ku masaha y’i Kigali.

Ikipe y’igihugu ya Cape Verde yakoze imyitozo ya mbere kuri uyu wa mbere, ifite abakinnyi 9 gusa kuko abandi bari batarahagera. Uyu munsi nibwo batangira imyitozo buzuye.

Mu bakinnyi umutoza yari yahamagaye hari abagera kuri 4 batazaboneka kubera impamvu zitandukanye barimo:

1.Elber Evora (AZ Alkmaar )- Yanze kuza
2.Erickson Patrick Correia Andrade (Qarabag )-Yagize imvune muri weekend.
3.Garry Rodriguez (Al Ittihad - ) Yaravunitse
4. Jovane Cabral (Sporting Lisbon ) Yanze kwitabira.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0, mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap Verde izahura n’u Rwanda, yo iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda n’amanota abiri. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.