Print

Habonetse umubare munini w’abanduye Covid-19 muri gereza ya Nsinda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 November 2020 Yasuwe: 3698

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda yatangaje ko yaraye ibonye umubare munini w’abanyururu banduye COVID 19 muri Gereza ya Nsinda.

Kuri ubu hariho icyoba ko umubare w’abanduye waba ari munini kurusha abamaze kugaragara dore ko iyi gereza ari nayo icumbikiye abantu benshi.

Byatangajwe na Ministiri w’ubuzima, Daniel Ngamije, abicishije kuri televiziyo y’igihugu ku wa kabiri.

Yavuze ko ku munsi w’ejo abashinzwe ibikorwa byo gupima batunguwe ubwo bageraga mu bitaro bya Rwamagana mu gace kagenewe kwakira abanyururu bavuye muri iyi gereza ya Nsinda ituranye n’ibi bitaro.

Kuri ubu iyi Gereza iri mu burasirazuba bw’igihugu icumbikiye abanyururu bakabakaba ibihumbi 15 mu gihe ubushobozi bwayo bwari ubwo kwakira abanyururu ibihumbi 9.

Ubu bwandu bwatahuwe muri gereza buje mu gihe ibikorwa byinshi byari bimaze kwemererwa kongera gukora ndetse n’abantu bibwira ko indwara yaba itangiye gucika intege.

Ministiri w’ubuzima avuga ko imibare y’abanduye bashya yamanutse koko ariko ko yakongera gutumbagira mu gihe abantu badohotse ku ngamba zo kwirinda.

Mu gihugu hose ubu hamaze gufatwa ibipimo bigera ku bihumbi 571 byagaragaje abanduye basaga 5200.

Gusa abasaga 4900 bamaze gusezererwa bakize naho 38 bishwe n’iki cyago barimo babiri batangajwe ko bapfuye ku munsi w’ejo baguye mu karere ka Rwamagana karimo Gereza ya Nsinda.

BBC