Print

Lionel Messi arashinjwa guhemukira bikomeye Antoine Griezmann

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 November 2020 Yasuwe: 7134

Uyu mugabo yavuze ko nyuma y’aho Antoine Griezmann agereye muri Barcelona avuye muri Atletico Madrid kuri miliyoni 107 z’amapawudi mu mwaka ushize,yagowe bikomeye na Lionel Messi.

Bwana Eric Olhats yashinje Lionel Messi kuba umunyagitugu ndetse no kugira iterabwoba mu ikipe ya FC Barcelona cyane ko ngo ariwe ugenga ibikorwa byose by’iyi kipe.

Griezmann yagiye muri FC Barcelona imwifuza cyane ariko kuva yayigeramo ntabwo arigaragaza nkuko yahoze ariyo mpamvu uyu Eric Olhats yavuze ko Messi ariwe wagize uruhare runini mu kumutesha umutwe.

Uyu mugabo yavuze ko kuba Messi yaravuze ko ashaka kwigendera akava muri FC Barcelona ari uburyo bwo gushaka kwereka ikipe ko ayirusha imbaraga.

Uyu mugabo yabwiye France Football ati “Antoine yagiye mu ikipe iri mu bibazo aho Messi ayobora buri kimwe.Ku ruhande rumwe aba ari umwami w’abami urundi akaba umutegetsi ukomeye ntabwo yigeze areba ijisho ryiza Antoine akimara kuhagera.

Nkunda kumva Antoine avuga ko nta kibazo afitanye na Messi ariko ntabwo aribyo.Ni umwe mu bagira iterabwoba waba uri ku ruhande rwe cyangwa mutari kumwe.

Ku ruhande rwanjye,Messi yavuze ko ashaka kugenda kugira ngo arebe uruhare afite mu gufata ibyemezo ku bijyanye n’abakinnyi binjiye n’abagenda ariko ntabwo yagiye.Messi n’igitangaza.

N’umukinnyi mwiza mu kibuga ariko inyuma yacyo ni mubi. Barcelona iri mu bibazo.Muri iriya kipe harimo kanseri yayigizeho ingaruka.”

Mu mwaka we wa mbere,Antoine Griezmann yahuye n’ubuzima bugoye gusa yatsinze ibitego 15 mu mikino 48 yakinnye.

Griezmann yagowe no kwisanga muri FC Barcelona cyane ko umutoza wamuguze Ernesto Valverde,yirukanwe asimbuzwa Quique Setien utarabashije kumuzamura.


Eric wahoze ahagarariye Griezmann yashinje Messi kugira uruhare mu gusubira inyuma kwe


Comments

11 November 2020

Mvega ikugoryi ahubwo gishaka kwica abakinnyi mumutwe