Print

Musanze: Umuganga ukekwaho gusambanya no kwica umukobwa yatawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2020 Yasuwe: 6068

Amakuru y’urupfu rw’amayobera rwa Iradukunda w’imyaka 17, yamenyekanye ku wa 2 Ugushyingo 2020, ubwo abaturage basangaga umurambo we mu murima w’ibishyimbo, nta mwambaro n’umwe yambaye, ahubwo aziritswe imigozi mu ijosi, amaguru n’amaboko.

Uyu mwangavu yishwe nyuma y’uko ngo yari avuye mu bukwe bwa mukuru w’inshuti ye biganaga wari wabumutumiyemo, ubu nawe uri mu maboko y’Ubugenzacyaha.

Itabwa muri yombi ry’ukekwaho kwica Iradukunda ryemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo mugabo yatawe muri yombi ku wa 09 Ugushyingo 2020, nyuma yo gutangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Yagize ati “Iyo urimo gukora iperereza hari ibimenyetso ubona, bikagenda bikuganisha ku bindi bimenyetso, ubu rero hamaze gufatwa umugabo ukora muri Clinic ya Mpore ya Musanze. Yafashwe ku itariki ya cyenda z’uku kwezi, akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo icyaha cyo gusambanya umwana n’icyaha cyo kwica. Akekwaho kwica akanasambanya Iradukunda Emerance.’’

Nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Iradukunda utoraguwe, wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, nyuma bawuha ba nyirawo urashyingurwa.

Hashize iminsi ibiri ushyinguwe irindi tsinda ririmo inzego z’umutekano n’iz’Ubugenzacyaha, zanzuye ko umurambo utabururwa hakorwa irindi suzuma kugira ngo hakusanywe ibindi bimenyetso.

Dr Murangira yasobanuye ko ari igikorwa cyakozwe ku bwumvikane n’umuryango wa Iradukunda.

Ati “Mbere y’uko umurambo utabururwa kugira ngo hashakishwe ibindi bimenyetso twari twabyumvikanyeho n’umuryango we banabimenyeshejwe, impamvu rero nta yindi ni iperereza kugira ngo hashakishwe ibindi bimenyetso byimbitse kandi biracyarimo gusuzumwa. Mu minsi mike dosiye nimara gukorwa irashyikirizwa Ubushinjacyaha, ndetse ibizavamo umuryango we uzabimenyeshwa.’’

Kugeza ubu ukekwaho gusambanya no kwica Iradukunda, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, kugira ngo akurikiranweho ibyaha akekwaho.

Inkuru ya IGIHE


Comments

Ivunimpuruza 12 November 2020

abanyarwanda n’abandi bose babonye kd bababajwe n’iyi nkuru dukeneye kumenya operation yose uko yagenze,kandi turasaba ko uru rubanza ruzatangazwa benshi bakarukurikirana ruzanabere aho icyaha cyakorewe.ese wamukobwa na nyina bo bite.nta mukobwa ukibaho bose babaye abagore bayobotse onapo inshinge n’ibinini byabonye isoko abandi birirwa baniga impinja,umwta umwana akagucyaha kuko batangira bagipfundura utubere kandi barahishirana cyane cyane abanyeshuri,n’umukecuru uramwubaha ukamwita mukecuru akagutuka ngo si nyina wa nyoko