Print

Umugore yabeshye ko arwaye Kanseri ya Nyababyeyi kugira ngo abagiraneza bamuhe amafaranga yo kwinezeza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2020 Yasuwe: 6927

Amakuru avuga ko uyu mugore yateranyirijwe akayabo k’ibihumbi 45 by’amapawundi [miliyoni zisaga 45 FRW] ahita agura amatike yo kujya mu birori bikomeye no kwinezeza.

Nicole Elkabbass ashinjwa gufata aya mafaranga yahawe abeshya ko arwaye kanseri ayajyana mu butembere mu mahanga,andi ayakinamo urusimbi.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’ahitwa Kent,yafashe ifoto yifotoje ubwo yari arembye mu minsi yashize arangije abwira abantu ko kanseri igiye kumuhitana bityo bakwiriye kumutera inkunga akivuza.

Iki kinyoma cyahawe intebe maze abagiraneza bamuteranyiriza amafaranga karahava ariko ngo uyu mugore yahise yigira kuyinezezamo.

Umushinjacyaha witwa Ben Irwin yabwiye urukiko ko uru rubuga rwo gufasha madamu Nicole rwafunguwe na nyina avuga ko umukobwa we ari mwiza.

Yakomeje avuga ko uyu mugore yakomeje ati “umubyeyi mwiza waherukaga kwivuza akeneye amafaranga amufasha kuvuzwa.

Aya magambo yakurikiwe n’ifoto ya Elkabbass aryamye mu bitaro afunze amaso ameze nkuri gutaka.

Icyakora ngo iyi foto yafashwe ubwo uyu mugore yari kwa muganga ari kwivuza ubundi burwayi mbere y’aho.

Bwana Irwin yabwiye urukiko rwa Canterbury ko uyu mugore yakoresheje iyi nkunga mu kwinezeza ndetse no gukinira urusimbi kuri internet.

Yagize ati “Bacamanza biriya byose byari ibinyoma.Ntiyakoresheje ayo mafaranga yivuza.Amafaranga yabonye yari ayo gukoresha ibintu bitandukanye.Menshi yashiriye mu rusimbi,mu ngendo no mu matike yo kureba imikino ya Tottenham Hotspur.”

Uwahoze ari muganga wa Elkabbass usanzwe ari umuganga w’iby’ibitsina witwa Nicholas Humphrey Morris yavuze ko uyu mugore atigeze yivuza Kanseri.

Uyu mugore yahakanye ibyaha byose ashinjwa birimo ubutekamutwe yakoze hagati ya Gashyantare na Kanama 2018.Uyu mugore yavuze ko aya mafaranga yayahawe n’abagiraneza.