Inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira iperereza biza kurangira hatawe muri yombi abarimo umugabo w’imyaka 30 ukora muri Clinic ya Mpore yo muri Musanze
Uyu mwangavu yishwe nyuma y’uko ngo yari avuye mu bukwe bwa mukuru w’inshuti ye biganaga wari wabumutumiyemo, nawe uri mu maboko y’Ubugenzacyaha.
Amakuru yizewe dukesha ikinyamakuru IGIHE,avuga ko uriya mwana yari yarasambanyijwe anaterwa inda, aho bikekwa ko uwamwishe ari na we wabikoze atinya ko yazafungwa igihe kinini ku bwo gutera inda umwana.
Bivugwa kandi ko ukekwa yemera ko yari yagerageje kumukuriramo inda ariko bikanga, ibintu bigaragaza ko hari aho yari ahuriye n’umwana yari atwite.
Nyuma y’uko umurambo wa nyakwigendera Iradukunda utoraguwe, wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, nyuma uhabwa umuryango, urashyingurwa.
Hashize iminsi ibiri ushyinguwe irindi tsinda ririmo inzego z’umutekano n’iz’Ubugenzacyaha, zanzuye ko umurambo utabururwa, hakorwa irindi suzuma kugira ngo hakusanywe ibindi bimenyetso.
Itabwa muri yombi ry’ukekwaho kwica Iradukunda ryemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatawe muri yombi ku wa 09 Ugushyingo 2020, nyuma yo gutangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.
Yagize ati “Iyo urimo gukora iperereza hari ibimenyetso ubona, bikagenda bikuganisha ku bindi bimenyetso, ubu rero hamaze gufatwa umugabo ukora muri Clinic ya Mpore ya Musanze. Yafashwe ku itariki ya cyenda z’uku kwezi, akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo icyaha cyo gusambanya umwana n’icyaha cyo kwica. Akekwaho kwica akanasambanya Iradukunda Emerance.’’
Imibare Mike tugira rwose, ubuse ko yanzeko azafungwa azira gutera inda akaba yongeyeho kwica ubwo iherezo rye ntiribaye ribi cyane!! Gusa nabana bubu ntitworoshye pe muzabigenzure udukobwa twubu utatugendeye kure twagukoraho abagabo mumenye ubwenge byarakomeye
Kubera amafaranga wabona uyu muganga urukiko rumurekuye
Ubundi umwana wageze ubwo yemera gusambana no gupfa aba yapfuye. Kandi bikaba bityo no kuwamubumburiye amaguru.
ahwi nkimara gusoma ino nkuru Ikintu cyambwiragako uno mugabo yararimo ahisha ibimenyetso ikindi kikambwirango ababyeyi bumwana bararangaye cyane kandi ntibitaga kuganira numwana wabo none bitumye uyu mugome abahekura kandi icymbazaga nukuntu iherezo ryuyu muganga wamenyo rigiye kuba ribi cyane ikindi kikambwirango ntagihishwe kitazagaragara cyakorewe kubutaka bwurwanda ngasoza mvugango brava ku mana yatumye murwanda havuka umutwe nka RIB