Print

Umukinnyi ukomeye w’Uburusiya yakuwe mu ikipe y’igihugu kubera kugaragara yikinisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2020 Yasuwe: 1338

Uyu rutahizamu wa Zenit Saint Petersburg yaciye ibintu mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ubwo abajura bo kuri mudasobwa bibaga amabanga yo muri telefoni ye bagashyira hanze video ye ari kwikinisha.

Iyi Videwo ya Dzyuba yatumye umutoza w’Uburusiya, Stanislav Cherchesov atamuhamagara mu mikino ya Moldova, Turkey na Serbia.

Icyakora uyu rutahizamu yahawe amahirwe n’umutoza we muri Zenit witwa Sergei Semak kuko yamukoresheje muri shampiyona bahura na Krasnodar gusa yamwambuye igitambaro cy’ubukapiteni agiha Dejan Lovren.

Uyu rutahizamu yavugirijwe induru n’abafana ubwo yahushaga penaliti muri uyu mukino wari ukomeye.

Uyu rutahizamu yaje kwikosora atsindira Zenit igitego cy’intsinzi muri uwo mukino warangiye ari ibitego 3-1.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru,Dzyuba yashyize Video kuri Instagram ashimira abafana ndetse n’abandi bose bamubaye hafi nyuma yo kujya hanze kw’iyi video gusa yemeza ko yigiye isomo rikomeye ku byamubayeho.