Print

Tanzania: Tundu Lissu yavuze impamvu yahunze akava mu gihugu nyuma y’amatora

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2020 Yasuwe: 1174

Bwana Lissu yavuze ko abashinzwe kumucungira umutekano yari yarahawe mu gihe cyo kwiyamamaza nk’umukandida-perezida, yabambuwe nyuma y’itangazwa ry’ibyavuye mu matora yo mu kwezi kwa 10.

Ni amatora yatsinzwe na Perezida John Magufuli n’amajwi 84% naho Bwana Lissu, wabaye uwa kabiri, agira amajwi 13%, nkuko akanama k’amatora kabitangaje.

Ariko abakomeye mu batavuga rumwe na leta bavuze ko ayo matora yabayemo uburiganya, ibyo akanama k’amatora kahakanye.

Bwana Lissu yavuze ko kuva yakwakwa abo bamurindaga yatangiye gukangishwa ko azicwa.

Yagize ati: "Nahamagawe n’abantu bavuga ko hatanzwe itegeko ryo kundangiza rimwe na rizima - ni yo mvugo bakoresheje - bangira inama yo kwiruka ngakiza ubuzima bwanjye nkunda, kandi ni uko nabigenje".

Bwana Lissu yavuze ko ibyo bikangisho atari kubijenjekera, nyuma yuko mu mwaka wa 2017 arusimbutse ubwo abantu n’ubu bataramenyekana bamurasaga bikamuviramo kujya kwivuriza muri Kenya no mu Bubiligi.

Ati: "Ntabwo bivuze abo ari bo ariko banyumvishije neza ko bakora mu nzego z’ubutasi no mu nzego z’umutekano".

Nta cyo leta ya Tanzania iratangaza ku mugaragaro kuri ibi bivugwa na Bwana Lissu.

Bwana Lissu yavuze ko atuye mu Bubiligi mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ko ashaka gukomereza ku rwego mpuzamahanga ibikorwa bye byo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Magufuli.