Print

Umugore ufite iminwa minini bitangaje yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2020 Yasuwe: 7721

Uyu mugore utuye Connecticut muri US,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera iyi minwa ye minini cyane kuko mu mashusho yashyize hanze yasamaga ikaguka ku buryo budasanzwe.

Uyu mugore yabwiye abamukurikira kuri Tik Tok ko iminwa ye iruta kure cyane iy’umuntu wanditswe muri Guinness World Record ireshya na sentimetero hafi 10.

Uyu mugore yafunguye uru rubuga mu rwego rwo kwereka abantu ko azi kuririmba ariko byarangiye yigaruriye imitima ya benshi kubera iminwa ye minini.

Nyuma y’amezi 6 gusa,uyu mugore amaze kugira abakunzi barenga ibihumbi 750 bose baba bashaka kureba iminwa ye.

Uyu mugore yagize ati “Nafunguye konti ya Tik Tok muri 2019 gusa sinashyizeho amashusho bihoraho kubera icyorezo cya Covid-19.

Muri Guma mu rugo nagize abafana benshi kubera ko nagiye nkora amavidewo asekeje ndetse nkanaririmba mu buryo busekeje ariko videwo igaragaza iminwa yanjye n’isura yarakundwaga cyane ikagera kure.”

Uyu mugore yavuze ko iyi minwa ye yanamuhesheje amafaranga menshi.Ati “TikTok ubusanzwe ihemba abantu bakora video zigakundwa bitewe n’umubare w’abazirebye uhembwa amafaranga kuva kuri 0.3 kugeza ku 1,000.

Ntabwo byakumvikana neza ariko amwe mu mashusho yanjye yagize miliyoni 50 y’abayarebye.Ukoze imibare neza ntabwo byaba biteye isoni kurira sandwich kuri camera.

Uyu mugore yavuze ko nubwo umunwa we munini wamuhesheje umugati ariko agitangira yaterwaga ipfunwe n’ibitutsi abantu bamutukaga.

Yavuze ko yifuzaga ko yanakwamamara binyuze muri video zisekeje yakoraga cyangwa uko yaririmbaga ariko kuba yaramamajwe n’ingano y’umunwa we ngo nabyo ntacyo bimutwaye.