Print

Ndagisha Inama: Umugabo wa mukuru wanjye amereye nabi ashaka ko turyamana kandi niwe unshumbikiye,nkore iki?

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2020 Yasuwe: 4989

Yagize ati "Ubwo umugabo wa mukuru wanjye yari avuye muri siporo ari ku Cyumweru yamboneye ubwambure none ubu isaha ku isaha arimo kuntesha umutwe kugera n’aho ansanga mu cyumba ndaramo.

Icyo gihe mukuru wanjye yari akiri mu bwogero njye nari ndimo kwisiga amavuta, ndi muri icyo cyumba babanamo n’umugabo we. Ubwo umugabo we yavuye muri siporo asunika urugi nzi ko ari mukuru wanjye nk’ubitwa n’inkuba nsanze ari umugabo we.

Ntacyo nikangaga kuko mukuru wanjye we ni ibisanzwe, ntacyo namuhisha cyangwa anyishishe, twarakuranye, turarana, ntacyo atanziho, nanjye ntacyo ntamuziho, umugabo we yarambonye wese, haba imbere, yewe n’inyuma ubwo nahindukiraga mfata isume.

Gusa ako kanya yabuze icyo akora, asubira muri salon ariko nta cyo atabonye pe! nirinze kubibwira mukuru wanjye kandi n’umugabo nta kintu yamubwiye, mbese ntabwo mukuru wanjye yigeze amenya ibibaye.

Kuva uwo munsi uyu mugabo akomeje kumbwira amagambo y’uburaya, mbese yahise antinyuka kandi ubundi nta bintu birebana n’imibonano mpuzabitsina yajyaga anganiriza.

Bisigaye bigera ku kagoroba akampamagara ambaza aho ndi, asigaye ashaka kunsohokana asize umugore we mu rugo, asigaye ansanga mu cyumba ndaramo akandyama iruhande nk’iyo abonye umugore we adahari.

Mbese ndabona ari umukino utoroshye urimo gukinirwa mu nzu imwe, gusa natinye kugira icyo mbwira mukuru wanjye kuko nkeka ko yabigiraho ikibazo akaba yanyirukana kandi naburaga igihe gito ngo nirangirize ishuri.

Mungire inama, ese mukuru wanjye nemere mubwize ukuri, burya umugabo ugeze aho ashaka kugukabakaba agusanze wicaye no muri salo biba byageze kure, arimo gucunga ku jisho umugore we akaba angezeho ariko nkamunanira.

Namubwije ukuri ko ntahemukira mukuru wanjye, kuko kumusenyera nanjye byangiraho ingaruka no mu muryango, inama zanyu ni ingirakamaro."


Comments

17 February 2021

Uzabibwire Mukuru wawe


Kayibanda Samuel 16 November 2020

Ndifuza website


Tiger meger 15 November 2020

Aragirango nae umurebere ubwambure ariko ndacyeka igisubiz uragifit,


Munyaneza 15 November 2020

Komera Ku ibanga nyampinga we kuko abagabo nkabo batiyubaha babaho ariko nawe ndakugaya kuko wisanzura mu kibuga cy’abandi bityo nawe n’utaba maso uzashiduka uri gukinishwa umukino w’abakuze.


nitwa Emmanuel 15 November 2020

Umva mukobwa we don’t be foolish! mukuru wawe nubimubwira bizateza umwuka mubi hagati ye na muramu wawe maze bombi bakwangire rimwe nubwo batazabikubwira.ibuka ko ushaka abanzi babiri ateranya umugore n’umugabo.aba bamaze kuba umwe utitonze byatuma witakariza icyizere muryango wanyu no munshuti.ikindi kandi mukuru wawe nubundi ntazabura gutekereza ko waba waramuhaye bikaba byaratumye ariyo mpamvu asigaye akunda kukwikururaho.naho muramu wawe we ntaguterubwoba kuba yarakubonye remember ko atabikoze.kumuha rimwe =gusenyera mukuru wawe byo ubyitondere cyane.komeza umureke ishuli niritangira uzajya ubonagahenge kuko mutazirirwana kandi ninabyiza ubwumutimanama wawe utabikwemerera.naho ntuzamenibanga kandi akarenzumunwa ibuka ko karushya ihamagara mushiki wanjye.keep what you saw


blaise 15 November 2020

Mwihereho nyine


kalisa 14 November 2020

Ubundi c wahaye bake, muhe avuguteho


Patos 14 November 2020

Njye ndumva mwaryamana kuko ntacyo bitwaye kandi ukabugira ibanga.None c kuryamana bitwaye iki ko nubundi mwakongera mukabyuka.Wibabaza unugabo was mukuru wawe nimuryame hanyuma mubyuke.


abasenga jean louis 13 November 2020

Ndagusabye mukobwa mwiza ugifite umtima wo kwirinda: bicaze ubagezeho ikibazo ufite bakwirukana, Imana ifite uburyo ki yagufasha ariko ugakomeza kuyubahisha naho kureba uko ugiye kubura aho kuba Imana irahafite henshi pee komeza kwihangana


Mparambo 13 November 2020

Mukobwa rero ibintu ni bibiri wakora :
1. Bwira uwo mugabo ko wifuza kwicarana na we ari kumwe n’umugore we ukabagezaho ikibazo ufite, ko wanze kukibwira umwe undi adahari kandi ushaka ukuri. Ni ku nyumgi z’umutekani wewe none n’ejo hazaza.

2. Niba binaniranye, wiyemeze uhave, ushake umukobwa wizeye w’inshuti yawe, muzima, umusabe ko mwabana mu gihe utegereje kurangiza, uhite uva kwa mukuru wawe ejo utazisanga wabaye mukeba we.

Niwiyemeza kudahemukira Imana izaguherekeza aho uzajya kandi ikurinde.


Mugisha 13 November 2020

Mukobwa ibyo uvuga birumvikana cyane, kandi umuntu yishyize mu mwanya wawe yakumva uko uhangayitse, ariko nanone nanjye nk’umugabo washatse, nkubwije ukuri warebye hariya hantu (cyane cyane h’abakobwa batarabyara) amahoro yabura, byasaba umugabo ufite umuco wo kwifata cyane kugira ngo abyirengagize, ariko bigora buri mugabo iyo yirengagije icyo kintu, maze akongera guhura n’umubuza amahwemo (niko abagabo duteye), bisaba ko amara igihe atamubona kugira ngo abashe kubyikuramo burundu. Ugomba gufata umwanzuro ukomeye utitaye ku kuba ushaka kurengera amashuri asigaje igihe gito akarangira, kuko ntuzi muri icyo gihe gito ikizavumbukamo, ba serious uve kwa mukuru wawe!! kuko umugabo ashobora kubona wanga burundu ukamukoresha icyaha cyo gushaka cg gufata ku ngufu. Have ugende wirengera amashuri, rengera urugo rwa mukuru wawe.
courage