Print

Ishimwe Kevin yirukanwe burundu mu ikipe ya APR FC kubera ikinyabupfura gike

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 November 2020 Yasuwe: 2167

Nyuma y’umukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-1 kuri uyu wa Kane,umutoza Adil Mohamed Erradi yabwiye abanyamakuru ko Ishimwe Kevin yirukanwe burundu kubera ikinyabupfura gike.

Ati “Niba nta kinyabupfura gihari, niba nta guhuza guhari, nta mwanya uhari muri APR mu by’ukuri. Oya, nta kugaruka. Icyemezo cyafashwe hari byinshi byihanganiwe, twarabibonaga tugakosora, tukabibona tugakosora, ariko nyuma y’igihe birarambirana.”

“Ubuyobozi bwa APR, umuryango wa APR wafashe icyemezo kidakuka, ni icyemezo cya nyuma. Nta kugaruka guhari, oya oya. Dukora kinyamwuga, hano dukeneye abakinnyi bafite imyitwarire ya kinyamwuga, y’ikipe kandi bitwara neza muri APR. Niba icyemezo cyafashwe, cyafashwe. Rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri.”

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu Tariki 28 Ukwakira, nibwo uyu mukinnyi wafashaga abataha izamu ba APR FC, Ishimwe Kevin, yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bwa APR FC kubera imyitwarire mibi.

Kevin w’imyaka 25, akaba yarahise asezererwa mu mwiherero w’ikipe i Shyorongi mu gihe ubuyobozi bw’ikipe bwari bukiganira ku bihano bizamufatirwa.

Amakuru avuga ko Ishimwe Kevin yirukanywe mu mwiherero wa APR FC azira kutishimira ko umutoza we Adil yasifuye ko yaraririye mu myitozo bakoze kuwa gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020.

Nyuma yo kubwira umutoza we nabi, Kevin akaba yarahise avanwa muri bagenzi be, none yasezerewe muri iyi kipe amazemo umwaka umwe gusa.Uyu mukinnyi bivugwa ko yanze gusaba imbabazi.

Ishimwe Kevin yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya AS Kigali, asinya imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse yerekanwa ku mugaragaro Tariki 05 Kanama 2019.

Yageze muri As Kigali FC yajemo avuye muri Pepiniere FC yari imanutse mu cyiciro cya kabiri, akaba yaranakiniye ikipe ya Rayon Sports FC.