Print

Umugabo n’umugore barohamye ubwo bari mu kwezi kwa buki

Yanditwe na: Martin Munezero 13 November 2020 Yasuwe: 2759

Mohammad Malik na Noor Shah bavuze ngo “Ndabyemeye” na “Ndabikora” mu bukwe bwa gakondo ariko ubuzima bwabo bwagarukiye mu kwezi kwa buki nyuma y’iminsi ine gusa nyuma yo gusezerana no mugihe cyiza cyane mu buzima bwabo.

Nk’uko abantu babitangaza, aba bakunzi bombi baseseranye ku ya 24 Ukwakira 2020, ariko mu buryo buteye agahinda batwawe n’umuhengeri w’amazi yo ku nyanja ubwo barimo kugira ibihe byiza ku musenyi mu kwezi kwa buki.

Se w’umukwe, Maqbool Malik, yavuze ko abashyingiranywe barimo koga mu mazi maremare igihe umuhengeri wabatwaraga hafi ya Como Parrot Cay.

Maqbool yatangaje ko abo bashakanye bakuwe mu mazi n’abatangabuhamya bari hafi aho bakoze CPR ariko ntibashobora kubagarurira ubuzima. Ati:

Ni igihombo gikomeye. Ibi n’ibintu bitangaje kandi birenze ukwemera. Ni amahano atabaho mu gihe ugomba gushyingura abana babiri kugira ngo baruhukire hamwe.

Umukwe w’imyaka 35 yari umunyamategeko mu kigo cya Olshan Frome Wolosky mu mujyi wa New York mu gihe umugeni w’imyaka 29 yakoraga akazi k’ubuganga q’inzobere mu kubaga muri NYU Langone Health

Nk’uko amakuru abitangaza, abo bashakanye bari bizeye ko umunsi umwe bazafungura ibitaro muri Pakisitani.