Print

Platini yavuze ku rukundo rwe na Miss Umukundwa Cadette[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 14 November 2020 Yasuwe: 6988

Nkuko Platini yabitangaje muri iki kiganiro yavuze ko nta rukundo ruri hagati ye na Miss Umukundwa Cadette ndetse anasobanura ko amafoto ye ari kumwe na Miss Umukundwa ari ayo bari bifotoranyije bahuriye mu birori anavuga ko nyuma y’icyo gihe batarongera guhura.

Miss Umukundwa Cadette uvugwa mu rukundo na Platini

Platini yongeyeho ko nubwo we na Miss Umukundwa batarahura kuva icyo gihe ariko ni inshuti bisanzwe ndetse baranavugana. Muri iki kiganiro kandi Platini yavuze ukuntu Shaddyboo ari umwana mwiza ndetse anamubwira ko agira umutima mwiza.

Ku itariki ya 26 Nzeri nibwo hari isabukuru y’amavuko y’umuhanzi Platini Nemeye. Ni benshi bamwifurije isabukuru nziza gusa abenshi baje gutungurwa n’ubutumwa uwahoze ari umukunzi wa Platini ariwe Diane yamugeneye abinyujije kuri status ya WhatsApp ye aho yagize ati: “Happy birthday P,, more blessings from heaven 😘”.

Diane wakundanaga na Platini nyuma akamutera indobo

Nyuma y’uko Diane atangaje aya magambo ni benshi bagize urujijo bibaza niba haba hakiri akanunu k’urukundo hagati y’aba bombi. Ibi kandi bibaye mu gihe hashize igihe kitari gito Platini ashyize hanze indirimbo Veronika byavuzwe ko ivugwamo uyu Diane wahoze ari umukunzi we.

Kuva mu 2013 kugeza 2016 aba bombi babaga mu rukundo rudashaka guhuza ijisho n’itangazamakuru. Itandukana rya Diane na Platini yabaye inkuru yo kwandika no kuvuga mu b’itangazamakuru binazamura umubare munini w’abasomyi, buri wese yifuza kumenya ukuri.

Inkuru yabaye kimomo ko aba bombi batandukanye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017.Ku wa 5 Mutarama 2017, Ingabire Diane ni bwo yerekanye undi musore witwa Rutayisire Feston uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasimbuje Platini, yashyizeho ifoto y’uyu musore ayiherekeza ikimenyetso cy’umutima.

Nyuma yo kumva iyi nkuru benshi bibajije impamvu Diane yabenze Platini mu gihe biteguraga gukora ubukwe mu 2018.