Print

Biden yatangiye guhabwa amakuru arebana n’umutekano ku bw’igitutu cyashyizwe ku butegetsi bwa Trump

Yanditwe na: Martin Munezero 14 November 2020 Yasuwe: 5352

Ubusanzwe iyo hakimenyekana uwatsinze amatora, ni ihame ko atangira guhabwa amakuru y’umutekano kugira ngo bimufashe kumenya aho azahera nagera ku butegetsi ahangana n’ibibangamiye umutekano w’igihugu.

Si ko byagenze kuri Biden kuko amaze hafi iminsi irindwi ayo makuru ntayo abona kandi yaratangajwe nk’uwatsinze. Impamvu yabyo ni uko Perezida Donald Trump ataremera ko yatsinzwe.

Uwahawe gutegura inzibacyuho yo kujya ku buyobozi kwa Biden, Jen Psaki yatangaje ko bakomeje kwimwa amakuru y’umutekano, byabangamira imyiteguro ya Biden.

Yagize ati “Hashize iminsi itandatu ariko uko umunsi ushira, bikomeza gutera impungenge abashinzwe umutekano ndetse na Perezida watowe na Visi Perezida we, kuba badafite amakuru kuri ayo makuru y’ubutasi, ibibangamiye umutekano wacu n’ibindi by’uko duhagaze ku Isi.”

Psaki yavuze ko uko gutinda kwagize ingaruka mu mateka ya Amerika kuko byatumye mu 2001 ubutegetsi bwa George Bush butabasha kwitegura guhangana n’ibitero by’iterabwoba byo ku itariki 11 Nzeri 2001.

Hari Abasenateri bo mu ishyaka rya Trump nabo basabye ko Biden atangira guhabwa amakuru ajyanye n’umutekano kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare. Ni umugenzo usanzwe uba kuri Perezida watowe mu gihe atararahira.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, Biden yashyizeho itsinda ryigenga rishinzwe kumwigira uko azahangana n’icyorezo cya Coronavirus nafata ubutegetsi.

Urwego rushinzwe ibikorwa bya Leta ari narwo rutanga ingengo y’imari ikoreshwa n’ubutegetsi bushya, ntirurafata Biden nka Perezida watsinze. Ibyo bituma ntaho gukorera bamuha cyangwa amafaranga yo kwifashisha yitegura.

Psaki yasabye Emily Murphy uyobora urwo rwego wanashyizweho na Trump, gusinya yemeza ko Biden yatowe bityo ahabwe ibyo yemererwa n’amategeko.


Comments

niyo erneston 15 November 2020

Title ntihuye n’ibiri munkuru, muvuga ko yahawe amakuru ,mukongera ngo azayahabwa mucyumweru gitaha ,murumva bihura muge muba abanyamwuga. Thx