Print

Wema Sepetu yahishuye impamvu yangaga Zari harimo no kuba ngo yarabagaho inzozi ze Na Diamond

Yanditwe na: Martin Munezero 15 November 2020 Yasuwe: 6319

Nk’uko Wema abitangaza ngo yumvaga ko Zari yabagaho mu nzozi z’ubuzima bwe hamwe na Diamond, kandi ngo kumutwitira mu mezi make bahuye byakundaga kumuhungabanya cyane. Wema Sepetu yabwiye Chumba cha Umbea ati:

Igikorwa cyonyine cyo kubyarana na Zari, bamaranye ukwezi kumwe, ukwezi kwa kabiri Zari aba aratwite, byambabaje igihe kinini cyane, hafi umwaka. Nukuvuga ko ntatuje icyo gihe, nari mu bibazo, kuko narebaga Zari nkaho abaho ubuzima bwanjye. ni ukuvuga, abaho ubuzima nifuzaga cyane, byarambabaje rero igihe gito kugeza Tiffah avutse.

Ariko ibyo aribyo byose, ni ubuzima, ariko ndabishaka kandi umunsi umwe nzitwa Mama ”

Madamu Sepetu yatangaje kandi ko yagiranye igihango (amasezerano y’amaraso) na Platnumz mu gihe bari bakundanye cyane, ati:

Diamond n’umugabo ukunda igitsina cyane. Yari ameze nk’umwana wanjye, ni ukuvuga rwose umwana wanjye. Kandi twarahiriye ku maraso, tugirana igihango, twatoboye intoki zacu yonka ayanjye nanjye nonka aye.

Muri Mata, Wema yashimagije uwahoze ari umukunzi we (Platnumz) amushimira avuga ko yamye amuzi ko ari umuntu uryoshye kandi wita ku mutima, ufite umutima wo gufasha, ubwo yasezeranyaga kwishyura ubukode bw’amezi atatu ku miryango 500. yagize ati:

Namye nzi ko uri umuntu uryoshye kandi wita kubandi kuva ku munsi wa 1 … Ibyo wiyemeje gukora birenze ukwemera…. Ukwiriye amasengesho meza n’imigisha myinshi kandi nzi neza ko usanzwe ubifite, ugiye kubona byinshi kandi urabikwiye.
Uretse ibyo, muri Mutarama, Wema yemeye ko yakuyemo inda za nyakwigendera Steven Kanumba inshuro ebyiri. Yavuze ko gukuramo inda kwa mbere ari amasezerano hagati yabo (Wema na Kanumba) ariko icya kabiri yabikoze rwihishwa Kanumba atabizi.

Yavuze ko umuvumo wa Kanumba usa nkaho umuhiga kuko yakuyemo inda z’abana be. Ati: “Wowe mugore ndavuze, ndavuze mwana wanjye wowe, ntuzigera wongera kubyara umwana n’undi mugabo.”