Print

APR FC yateye inkunga Etincelles FC ipimisha abakinnyi bayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2020 Yasuwe: 1124

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,APR FC yapimishije abakinnyi n’abandi bakozi ba Etincelles FC icyorezo cya COVID-19, mbere yo guhura mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuri iki Cyumweru i Shyorongi.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu ku cyicaro cy’Akarere ka Rubavu, aho hapimwe abakinnyi 24 ba Etincelles FC, abandi bakozi barindwi b’ikipe barimo n’abatoza ndetse n’umunyamakuru umwe.

APR FC yahisemo gupimisha iyi kipe bihurira mu mukino wa gicuti kuri iki Cyumweru, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu bakinnyi.

APR FC imaze iminsi ikina imikino ya gicuti, irakina umukino wa munani na Etincelles mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League izakinwa guhera mu mpera z’uku kwezi,aho izahura na Gor Mahia mu ijonjora rya mbere.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yo imaze gupimisha abakinnyi ishuro 05 kuva Minisiteri ya Siporo yatanga aya mabwiriza ku makipe mbere yo gutangira imyitozo.

Amaze gutsinda Sunrise FC ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti, umutoza Adil Erradi Mohammed wa APR FC, yavuze ko Gor Mahia bayizi nk’ikipe ikomeye muri aka karere ndetse yanyuzemo abakinnyi b’abanyarwanda.

Ati“ Yego, Gor Mahia turayizi ni ikipe nkuru mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse bamwe mu bakinnyi beza mu Rwanda bazamukiye muri iyi kipe. Ni ikipe yagiye yitwara neza ku ruhando Nyafurika, ni ikipe ifite ubunararibonye ariko aka kanya nta makuru menshi tuyifiteho kuko na bo bari mu gihe kitabemerera gukina.”

Yakomeje avuga ko byaka kanya amakuru bayifiteho adahagije ari make ari byo bituma bazakina nayo bayubashye kuko nta byinshi bayiziho.

Ati“amakuru make dufite ntabwo afatika neza gusa tuzagerageza gukina twubaha uwo duhanganye kandi tuzagerageza kubyaza umusaruro amahirwe yacu 100%. Ni umukino uzitwara neza azatsinda agakomeza. Ni ibyo.”

Umukino ubanza wa APR FC na Gor Mahia uzaba hagati ya tariki 27 na 29 Ugushyingo i Kigali,mu gihe uwo kwishyura uzabera Kenya uzaba hagati ya tariki 4 na 6 Ukuboza 2020.