Print

Umukozi wo mu rugo yashimuse abana ba shebuja wari umaze amezi 5 atamwishyura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2020 Yasuwe: 13747

Uyu mukozi wo mu rugo yafungiwe ahitwa Kapiri Mposhi nyuma yo gushakishwa uruhindu na shebuja nyuma yo kugera mu rugo akabura abana be agafatwa.
Aba bana uyu mukobwa yibye barimo impanga z’amezi 3 yajyanye abata mu kigo kirera impubyi mu gihe undi w’imyaka 8 we yamutaye ku biro bya polisi bya Kapirimposhi.

Uyu mukozi abajijwe icyamuteye gushimuta aba bana,yavuze ko yifuzaga guhana shebuja wari umaze amezi 5 atamwishyura umushahara we ndetse uyu mukoresha nawe yemeye koi bi birego ari ukuri.

Yagize ati “Nagombaga kumwishyura amakwacha 450 ku kwezi ariko ntabwo nabishoboye kubera umushahara wanjye wabaye amakwacha 2,846 kubera ko nafashe ideni.Ntabwo nari gushobora kwishyura umukozi n’inzu.”

Uyu mugabo yaje kubona abana be gusa uku kunanirwa kwishyura umukozi amafaranga asaga ibihumbi 50FRW byari bimukozeho.

Uyu mukozi wo mu rugo wari washimuse aba bana yahise atabwa muri yombi ndetse ategereje ko mu cyumweru gitaha agezwe imbere y’urukiko.